Inyamaswa y’inyamabere yo mu bwoko bw’uducurama zari zimaze imyaka 40 zitagaragara ahantu na hamwe ku Isi zongeye kuvumburwa mu Rwanda muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Nyuma y’impungenge z’abashakashatsi ko iyi nyamaswa yaba igiye kujya mu nyamaswa zazimiye, ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu 2019 bwemeje ko bwavumbuye iyi nyamaswa nyuma y’igihe kirekire itagaragara ku Isi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, mu 2021, izi nyamaswa z’inyamabere zo mu bwoko bw’uducurama Umuryango Mpuzamahanga wita ku rusobe rw’ibinyabuzima (UICN) wari wadushyize ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita no kubungabunga uducurama (BCI), John Flanders yavuze ko ari agatangaza kuba izi nyamaswa zabonetse mu Rwanda.
Yagize ati “Birashimishije kuba turi aba mbere babashije kubona utu ducurama nyuma y’ikirekire.”
Umushakashatsi mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita no kubungabunga uducurama (BCI), Winifred Frick yavuze ko utu ducurama twagaragaye mu Rwanda tudasanzwe kuko isura yako itangaje kandi iteye ubwuzu.
Kugeza ubu nta makuru ahari y’ingano y’utu ducurama twaba dusigaye ku Isi ndetse n’aho twaba duherereye kuko n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku rusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN), mu 2021 wari wadushyize ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira.
Kuva mu 2013 uyu muryango ufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo kurengera Urusobe rw’Ibinyabuzima mu gukora Ubushakashatsi mu Ishyamba rya Nyungwe.
Mu mwaka w’ 2019, nyuma y’iminsi 10 bakorera ingendo mu buvumo butandukanye, aba bashakashatsi ni bwo baje kuvumbura iyi nyamabere ifite imisusire nk’iy’agacurama. Gusa byabasabye imyaka itatu yo kugenzura no gukora ubushakashatsi kuri ubu bwoko bw’inyamaswa bari bavumbuye kugira ngo babone kubwemeza.
Kugeza ubu 40% ku ijana by’ubwoko bw’inyamaswa 1,321 bwashyizwe ku rutonde rw’izishobora kuzimira bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo itemwa ry’amashyamba n’ibindi.
Ubu buvumbuzi mu Rwanda ni ikimenyetso ndakuka ku ishyirwaho ry’itangiriro ry’urugendo rwo gutabara inyamaswa zazimiye kuba zitakongera kuzimira ukundi, nk’uko aba bashakashatsi batuvumbuye babivuga.
NKURUNZIZA Jean Baptiste