Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urwego rw’Umuvunyi ruri mu bukangurambaga buzakemura ibibazo by’abaturage ku gipimo cya 98%

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mme Nyirarugero Dancille, n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru, Brig.Gen. John Bosco Rutikanga bari muri iyi nama

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabivuze kuri uyu wa 22 Werurwe 2022 Mu murenge wa Nyamirambo Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho Urwego rw’Umuvunyi rumaze amezi asaga atatu ruri mu bukangurambaga mu gukumira kurwanya akarengane na Ruswa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine arimo yandika ibibazo by’abaturage

Ubu bukangurambaga bwahereye mu turere twa Nyabihu, Ruhango na Rwamagana aho buzasorezwa mu Mujyi wa Kigali kuwa 24 werurwe 2022.

Ubwo kuri uyu wa kabiri Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yari mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge Mu murenge wa Nyamirambo, yakiriye ibibazo bitandukanye byiganjemo ibibazo by’ubutaka abaturage bita ko bakorewe by’akarengane bakorewe.

Yakiriye ibibazo by’imanza zabayemo akarengane n’ibibazo by’abagore baharitswe n’abagabo bashakanye bagashaka abandi bagore.

Nirere Madeleine yavuze mu bibazo bakiriye aho bamaze iminsi bazenguruka mu Turere dutandukanye two mu Gihugu ikibazo gikomeye babonye abaturage bafite ari ikibazo gishingiye k’ubutaka.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko Umwaka washize wa 2021 muri Raporo Urwego rw’Umuvunyi rwakoze rwanashyikirije abatepite yavuze ko rwakemuye ibibazo by’abaturage kugipimo cya 87%.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva muri Nzeri bahisemo gusanga abaturage aho bari kugirango babakemurire ibibazo bitandukanye baba baragize bijyanye n’akarengane.

Nirere Madeleine yavuze intego yihaye mugihe ayoboye Urwego rw’umuvunyi azekemura ibibazo by’abaturage kugipimo cya 98% ,yanavuze ikibazo cy’ubutaka n’ikibazo cy’izungura ko aribyo bibazo bikunda kugaruka kenshi.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko ikibazo cyo guharika nacyo gikunda kugaruka kenshi biterwa n’imyumvire gusa kuko mu Rwanda hari amadini yemera ko ushobora gushaka umugore urenze umwe bitewe n’imyemerere ya muntu gusa ariko yavuze ko ibyo bibazo nabyo bikemuka bakabiha Umurongo.

Naho umwe mubaturage batuye mu Murenge wa Nyamirambo witwa Bayisabe Perus w’imyaka 33 utuye mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagali ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo yabwiye Umuvunyi Mukuru ko Umurenge wa Nyamirambo wamurenganije kuko aba munzu yasigiwe na murumuna wase witwa Ntaganda Emile wapfuye muri Mata 2020 azize aburyayi .

Uyu Bayisabe yabwiye Umuvunyi Mukuru ko uyu musaza Ntaganda Emile mumyaka ibiri ishize yarwaye bikomeye yabona ko atazakira akamuraga umutungo we ,yavuze ko yamuraze muri Werurwe 2020 akagira ibyago agapfa muri Mata 2020, yamuraze hari bamwe mubavandimwe be bakabisinyira.

Bayisabe Perus yavuze ko nyuma yo gupfa kwa se wabo ubuyobozi bw’Umurenge bwamumenyesheje ko iyo nzu yita ko se wabo yamuraze ko yabaga munzu y’intwaza kuko yari umusaza w’incike ubuyobozi butari buzi ko hari umuntu warokotse wo mumuryango we kuburyo yasiga amuraze iyo nzu yabagamo.

Bayisabe Perus yavuze ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwamubwiye ko inzu z’intwaza zidatangwaho irage iryariryo ryose, Bayisabe Perus yabwiye Umuvunyi Mukuru ko Ubuyobozi bwamubindikiranyije ko se wabo wamaze gupfa atari yarahawe inzu nk’intwaza ko ahubwo yahawe inzu nk’umuntu utishoboye kuko ubundi Intwaza ziba hamwe zikitabwaho mu buryo bwihariye.

Umuvunyi Mukuru yabwiye Bayisabe Perus ko ikibazo cye inzego zo kurwego rw’Umurenge kuva kuwa 23 werurwe 2022 zitangira gukurikirana ikibazo cye akazereka ibyangombwa byose byerekana ko yarazwe iyo nzu basanga aribyo agahabwa uburengazira kunzu yarazwe na se wabo.

Naho undi witwa Ishimwe Jullienne w’imyaka 30 utuye mukagali ka Rugarama mumudugudu wa Kiberinka mu Murenge wa Nyamirambo yabwiye Umuvunyi Mukuru ko we na bagenzi be bagera kuri 20 baguze ubutaka bw’uwitwa Kaberuka Philemon bakagura Ubutaka nta Noteli uhari ngo bakorane amasezerano y’ubugure.

Ati “Usibye ko Noteli atarimo ariko twaguze byemewe n’amategeko igihe cyo kujya kwiyandikisho Ubutaka tugiye kubwiyandikishaho mu rwego rw’ubutaka dusanga atari yarabusoreye arimo amadeni asaga Miliyoni 3Frw.”

Ishimwe ati “Nasabaga Urwego rw’umuvunyi kudukorera Ubuvugizi kugirango uwo mugabo twaguriye Ubutaka ashobore gusorera ubutaka yagurishije abaturage kugirango natwe tubugireho Uburenganzira.”Urwego rw’umuvunyi rwatangiye ubu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya Ruswa n’akarengane kuwa kuwa 13 Mutarama 2022 buzasozwa kuwa 24 Werurwe 2022.

Ishimwe Julienne yabwiye Umuvunyi ko baguriye Umuntu ubutaka bagasanga arimo ideni rya Miliyoni 3Frw atasoreye ubwo butaka

Abantu bakuze nabo bari bitabiriye ibi biganiro by’umuvunyi Mukuru

Bamwe mu baturage beretse Umuvunyi mukuru inyandiko zitandukanye bagiye bandikira inzego zinyuranye ariko ntibahabwe igisubizo kirambye

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari muri iyi nama yo gukemura ibibazo by’abaturage ahanini bishingiye kubutaka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI