Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame abishyize hamwe ntacyabananira mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi

Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika kuri uyu wa 10 Ugushyingo, yagaragaje ko nubwo ibibazo byugarije isi byagaragara nk’ibikomeye, ibisubizo biboneye na byo bishoboka ko byaboneka binyuze mu bufatanye bw’ibihugu.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza iyi nama.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye hagati y’Umugabane wa Afurika na Arabie Saoudite, agaragaza ko ari iby’agaciro kuba bwariyongereye ku muvuduko mwinshi, ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe, Mohammed bin Salman Al Saud.

Yagaragaje kandi uburyo iki gihugu cyafashije Afurika kubona inkingo za Covid-19 ku giciro kidahanitse ubwo cyari kiyoboye itsinda rya G20.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ibya politiki bikigaragara hirya no hino ku isi ari ko n’ibisubizo byabyo bishoboka, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu bahuriye hamwe.

Ati “Ibibazo duhura na byo bishobora kugaragara nk’aho bikomeye ariko buri gihe haboneka n’ibisubizo biboneye. Ni ikibazo cy’imyumvire.”

“Ntidukwiye gukomeza guheranwa n’amateka no gutsimbarara ku byo tutumva kimwe; tugomba kureba imbere no kugena ahazaza twifuriza abaturage bacu. Guhurira hamwe dukwiye kubibona nk’urubuga rwo kuzamura ubufatanye, gushaka ibisubizo no gukora ishoramari ribyara inyungu. Igihe kirihuta ariko dufatanyije byose birashoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kungukira mu masezerano y’ubufatanye mu kubyaza ingufu ibinyabutabire bya ’Hydrocarbons’ yasinywe hagati y’ibihugu byombi ku munsi w’ejo binyuze muri porogaramu ya ’Oil Sustainability Program’.

Minisiteri y’Ingufu mu Bwami bwa Arabie Saoudite igaragaza ko iyi gahunda ifite intego yo kubyaza ingufu ibinyabutabire bya Hydrocarbons haba mu buryo bw’ubukungu no kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda ifasha kandi igatera inkunga gahunda zo kongera ingufu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka ibirambye.

Ubusanzwe lisansi na mazutu bikoreshwa mu Rwanda, bivanwa ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko mu bihugu bitatu; Qatar, Arabie Saoudite na Singapore.

Sosiyete zidafite ubushobozi buhagije bwo kugera ku isoko mpuzamahanga kurangura lisansi na mazutu, zirangura mu Karere n’ababa bayiguze iyo mu mahanga, zikayikura i Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa i Mombasa muri Kenya ahari ibigega byakira amavuta aturutse ku isoko mpuzamahanga.

Kuva muri Werurwe kugera muri Kanama 2023, mu Rwanda hakoreshejwe ibikomoka kuri peteroli bingana na litiro 223.120.808 zirimo litiro 136.947.053 za mazutu na litiro 86.173.755 za lisansi.

Ubwami bwa Arabie Saoudite ni cyo cya mbere mu by’Abarabu ibya Afurika byihutiye gufatanya na cyo no kugirana ubutwererane mu bya dipolomasi.

Perezida Kagame ubwo yagezaga imbwirwaruhame ku bitabiriye inama ihuza Afurika na Arabie Saoudite

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI