Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umusizi Rumaga yarondoye agahinda k’abakobwa batewe inda imburagihe mu gisigo cye gishya

Jose Chameleone yiyibukije mu myaka 27 ari mu Rwanda

Umusizi Rumaga Junior yakoze mu nganzo asohora igisigo yise “Komera mukobwa” agamije gukebura abatera inda abangavu no guhumuriza abo bahuye n’ibyo bibazo cyo guterwa inda imburagihe ndetse anacyaha abakobwa bigize abaryi batakoze.

Umusizi Rumaga avuga ko abakobwa benshi batewe inda bagendana inkovu ku mitima yabo

Ni igisigo gitangizwa n’ubuhamya uyu musizi yahimbye ariko ashingiye ku byo abona ku magorwa y’abangavu inzozi zabo zangizwa no guterwa inda harimo n’abihakanwa n’abazibateye.

Harimo aho agira ati “Nibwo namenye ko ntwite, ndamuhamagara ndamubwira kuva ubwo yahise akuraho na telefone. Nyuma yo gufatwa ku ngufu ubuzima bwaramugoye, ananirwa kwiyakira atangira kujya yiheza no kwigunga, biza kurangira yiyatse ubuzima.”

Harimo naho mu gisigo cye Rumaga agira ati “Nyewe ntacyo mbivugaho gusa sabo bonyine hanze aha ni iryaguye bakabaye bagira akabara ngo isi yaba ibirabagwe, ngo impano ntizakura zidaciye mu kirago na bamwe mureberaho bagendana ubuhamya buri umwe yatuye wa kumirwa.”

Akomeza ati “Nkundamugayo ubu ngo nta mukobwa wakugisha inama azi ko bitari birangirire aho, nta n’uwakaka ubundi bufasha ngo ntiyiteguye guhakana ubugore, abo mutangirije imitima mwabangirije imibiri. Iyi yambanye inganzo y’umujinya nandikanye umujinya.”

Mu kiganiro n’UMUSEKE, umusizi Rumaga avuga ko abangavu baterwa inda imburagihe ari ikibazo giteye inkenke bityo gikwiye guhagurikirwa na buri umwe amazi atararenga inkombe. Avuga ibi aribyo byatumye akora mu nganzo akandika iki gisigo “Komera mukobwa.”

Yagize ati “Inganzo yavuze mu buzima abakobwa banyuramo nagiye mbona, hari abagabo n’abasore hanze aha baza mu buzima bw’abakobwa bakabangiriza inzozi yaba mu kubatera inda, abafatwa ku ngufu n’abimwa uburenganzira bwabo. Aha rero niho nahereye ngirango numvishe abo bakobwa ko bakwiye gukomera n’uza akazabasangana imbaraga.”

Rumaga Junior akomeza avuga ko abakobwa bakwiye kwiyubahisha bakareka kurarikira agashyushye ahubwo nabo bakamenya kwiyimana.

Ati “Abakobwa ubwabo bakwiye kubanza kwiyubahisha no kumenya kwiyimana, umuntu ujya kukwenda burya aba yakugeze irusange. Ariko abo byabayeho nabo ubwabo bakwiye gukomezwa kandi ababikoze nabo bakabiryozwa abandi babibona ko ibyo bakoze bidakwiye.”

Acutsa iki gisigo “Komera mukobwa”, Rumaga avuga ko urugendo rukiri rurerure agasaba abakobwa kumva ko bashoboye bakava ku bya barandya bakantamika”.

Agira ati “Bihinduke, shikama wumve ko uri umunyembaraga nawe ibya barandya bakantamika ibyo ni ubunyamusozi, buri cy’igiciro kigira igiciro cyacyo kumva ko ay’ukwezi wayakorera ijoro rimwe ukajyenda uyaguha ubizi ko nawe ayategereza ukwezi natakubyaza umwaka uzangaya.”

Rumaga Junior ni umwe mu basizi bakiri bato bakomeje kwigarurira imitima Abanyarwanda biciye mu nganzo y’ubusizi, akaba yaherukaga gushyira hanze igisigo yise ‘Intamabara y’Ibinyobwa’ mu ntangiro za Werurwe, aho yahurijemo umunyarwenya Rusine Patrick na Rukizangabo Shami Aloys.

Yamamaye mu bisigo birimo Bikwiye kwigwaho, Umudiyasipora, Ayabasore, Tugane Iwacu, Umugore si umuntu n’ibinti bitandukanye.

Reba hano amashusho y’igisigo ‘Komera Mukobwa’ cya Rumaga Junior

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Rukundo

    March 23, 2022 at 12:26 pm

    Wow, wow !!!!! Uyu muhungu ni EMINEM wo mu Rwanda rwa Gasabo .

    Big up bro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI