Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Impanuka y’igare yahitanye uwari uritwaye undi arakomereka

*Abaturage bavuga ko amatara yashyizwe ku muhanda atacyaka

Mu Mudugudu wa Rukari mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza habereye impanuka y’igare uwaruritwaye ahita apfa ugonzwe arakomereka.

Umuhanda uva I Murambi werekeza mu Rukari niwo wabereyemo impanuka umwe arapfa

Saa moya na 43 z’umugoroba umunyamakuru wa UMUSEKE yageze ku muhanda uva ku rusengero rw’Abadventiste b’umunsi wa karindwi ruri ahitwa I Murambi werekeza mu Rukari ahari igicumbi cy’itorero ry’umudugudu wa Rukari ahasanga abantu batanu bari guterura Uwitwa Bagiruwubusa Ferdinand w’imyaka 56 y’amavuko bamuvana mu muhanda kuko yarakoze impanuka y’igare bagirango bamushyire mu byatsi.

Bagiruwubusa aho yararyamye mu byatsi ntiyavugaga nta kintu na kimwe yakoraga, hari abantu bamukoragaho bakavuga ko akiri muzima abandi bakavuga ko yagiye muri koma, bahamagaye imbangukiragutabara(Ambulance) ihageze umuganga waruzanye nayo amuritse ahita yemeza ko Bagiruwubusa yapfuye bityo bashaka uko bamujyana kwa muganga(Muganga yavugaga ko ambulance itemerewe gutwara umurambo) nyuma inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahageze zibaza uko byagenze.

Bagiruwubusa yaragonze umwana w’imyaka 17 y’amavuko.

Bagiruwubusa bikekwa ko yakubise umutwe muri kaburimbo kuko yarafite ibikomere mu mutwe.

Uwarugonzwe ntabwo yakomeretse bikabije yanavugaga ko yumva nta kibazo afite, gusa aho yumviye ko uwamugonze yapfuye abari aho impanuka yabereye bahise bamusaba kujya kwa muganga kugirango abaganga bamwiteho ajyayo.

Bamwe mu baturage baraho babwiye UMUSEKE ko amatara yahashyizwe kuri uwo muhanda atagikora akwiye gukorwa kugirango hirindwe impanuka nk’izo za hato na hato kuko nubwo ibyabaga byose bifashishaga telefone bamurika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko mu Murenge ayobora hari amatara menshi atagikora.

Ati“Amatara yo mu murenge wa Busasamana atagikora batangiye kuyakora kuburyo nayo mu Rukari azakorwa vuba.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera Bagiruwubusa asize umugore nta mwana asize yaravuye mu kazi ku bufundi asanzwe akora, umurambo we wajyanwe ku kubitaro bya Nyanza kugirango ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abaturage kwirinda gutwara amagare n’ijoro kuko amenshi muriyo nta matara abafite.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI