Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa ‘Rwanda Housing Authority’ yavuze ko yagambaniwe asaba Urukiko kumurekura

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo.

Nshimyumuremyi Felix yavuze ko yagambaniwe n’abakozi bakorana bashaka kumukuza ku kazi

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu muyobozi na mugenzi we bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko bugikora iperereza, ku cyaha cya Ruswa bakurikiranyweho.

Nshimyimuremyi Felix, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa 25 Gashyantare 2022 afunganywe n’undi witwa Mugisha Alexis Emile, we yari yafashwe mbere ye gato mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare, 2022 aba bombi Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cya Ruswa.

Nubwo Mugisha Alexis Emile na we afunzwe ariko Ubushinjacyaha ku ruhande rumwe bumufata nk’umutangabuhamya ushinja Nshimyumuremyi Felix icyo cyaha cya Ruswa, ahandi bukongera bukamufata nk’umufatanyacyaha cya ruswa cyakozwe.

Nshimyimuremyi Felix afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro naho Mugisha Alexis we afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

Mu bisobanuro Nshimyimuremyi Felix yahaye urukiko, ahakana icyaha cya Ruswa avuga ko yagambaniwe bikomeye n’uwitwa Kalisa Eric Saloongo umukozi w’isosiyete yitwa SEE FAR HOUSING Ltd yakoranaga na Mugisha.

Nshimyumuremyi Felix avuga ko nta Ruswa yasabye ko nta n’iyo yafatanywe akavuga ko niba uwayifatanywe ayiyemerera kandi ko urukiko ruramutse rusanze icyo cyaha kimuhama ari we ukwiye kukiryozwa kuko acyemera.

 Mugisha Alexis Emile ubushinjacyaha bufata nk’umuhuza mu cyaha cya Ruswa aburana yemera icyaha, akemera ko yafatanwe amadolari 10,900$ ariko yari yahawe 15,000$ agasobanura ko yafashwe ashyiriye Ruswa umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshimyimuremyi Felix.

Mu bisobanuro bitangwa na Nshimyumuremyi, avuga ko  bitumvikana ukuntu yaba yaragize uruhare mu gukora icyo cyaha.

Ubwo iburanisha ryari rirangiye Nshimyumuremyi asubijwe kuri Station ya RIB ya Kicukiro aho afungiye kuva kuwa 25 Gashayantare 2022

 

Uko iburanisha ryagenze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 werurwe 2022 nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) Nshimyumuremyi Felix.

Iburanisha ryayobowe n’inteko igizwe n’umucamanza umwe. Ubashinjacyaha muri uru rubanza bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri. Abaregwa bagaragaye mu Rukiko bunganiwe, Nshimyimuremyi Felix yunganiwe na Me Gashagaza Philbert na Me Nkanika Alimase naho Mugisha Alexis Emile we yunganiwe na Me Shema Deo.

Iburanisha ryatangiye ritinze kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryatangiye Saasita n’igice ryamaze amasaha ane ryasojwe Saakumi n’igice z’umugoroba.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu bwazanye abaregwa imbere y’urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo burega bubakekaho icyaha cya Ruswa, gikomoka kuri Sosiyete yitwa, See-Far Housing  Ltd, ifite umushinga wo kubaka amazu aciriritse asaga 556 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza hakaba hari hamaze kubakwa amazu asaga kuri 52,

Ubushinjacyaha bukavuga ko uwo mushinga wari ufite agaciro ka Miliyari 30Frw ariko Leta y’Urwanda nayo igafasha uwo mushinga kubaka ibikorwaremezo bifite agaciro ka 30% by’umushinga wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Leya y’u Rwanda yemeye gukora ibikorwaremezo bifite agaciro ka Miliyari 8Frw kandi ko Rwanda Housing Authority ariyo yagombaga gutera inkunga uwo mushinga wo gushyira ibikorwa remezo ahazubakwa ayo mazu acirirtse.

Buvuga kandi ko Sosiyete y’abashoramari yitwa See-Far Housing  nyuma yo kugeza ubusabe bwayo k’umuyobozi wa Rwanda Housing Authority mu bihe bitandukanye kuva muri Nyakanga 2020 ariko Rwanda Housing Authority ntisubize ubwo busabe bwayo ngo nacyo kikaba ari kimwe mu bigaragaza ko hari umugambi wo kubananiza ngo bazabasabe ruswa.

Mu kwezi kwa Nzeri 2021 iyo sosiyete yandikiye Rwanda Housing Authority, iyimenyesha ko ibaye ihagaritse umushinga wo gusaba inkunga y’ibikorwa remezo bijyanye n’amazu aciriritse kuko babonaga ukurikije ibyo Leta yabasabaga bari guhomba, bitewe n’uko basabwaga ko mu mazu bazubaka 70% yayo azagurishwa ku gicirio Leta izashyiraho cya 35,000,000Frw naho 30% yayo bakayagurisha ku giciro kiri ku isoko.

Muri uru rubanza Emile Alexis yemera icyaha cya Ruswa Nshimyumuremyi Filexis we aburana ahakana icyaha ntabwo bimenyerewe ko abantu bahuriye kucyaha kimwe umwe acyemera undi akagihakana

 

Uko Mugisha Alexis Emile yinjiye mu kibazo cya Rwanda Housing Authority na See-Far Housing

Nyuma y’uko sosiyete See Far Housing Authority ihagarika umushinga wayo nk’uko byavuzwe haruguru,

Mugisha Alexis Emile avuga ko ngo ubwo yari agiye kuri See-Far Housing aho ikorera yahasanze uwitwa Mukeshimana Angelique wahakoraga amasuku ndetse na Kalisa Salongo Eric uhakora akazi ka Operation Manager ngo babanye mu gisirikare ngo maze Mugisha Alexis Emile yasabye Mukeshimana Angelique kumuhuza na Salongo Eric Kalisa.

Mugisha Alexis Emile yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing ko yamenye ko bamaze igihe kinini basaba ko Rwanda Housing Authority kubashyirira ibikorwaremezo ahagombaga kubakwa umushinga w’amazu aciriritse ariko bikaba byaranze kandi akaba yabibafashamo ngo kuko aziranye na DG w’ikigo.’

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing witwa Salongo Eric Kalisa ko we aziranye na DG wa Rwanda Housing Authority ko nibemera ibyo abasaba ko nta kabuza ibikorwaremezo bigomba gushyirwa ahazubakwa ayo mazu aciriritse.

Mugisha Alexis Emile Ubushinjacyaha buvuga ko yasabye 3% y’agaciro k’ibikorwaremezo byagombaga gushyirwa ahagombaga kubakwa amazu aciriritse bifite agaciro ka Miliyari 8Frw.

Ubushinjacyaha buti“Muri izo Miliyari 8Frw Mugisha Alexis Emile yasabyemo Miliyoni zisaga 240Frw zingana na 3% kugirango Rwanda Housing Authorirty yemere gushyira ibyo bikorwaremezo ahagombaga kubakwa ayo mazu aciriritse muri Kabeza.”

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Mugisha Alexis Emile we yari hagati ya Nshimyumuremyi Felix DG wa Rwanda Housing Authority na Sosiyete ya See-Far Housing, bwavuze ko igihe cyageze hakabaho inama yabereye muri imwe muri Hotel yo mu mujyi wa Kigali ngo banoza umugambi wa Ruswa wa 3% ngo Nshimyimuremyi Felix we yagombaga gufata Miliyoni 120Frw kuko ariwe wagombaga kwemeza ko igikorwa gitangira asigaye akagabaynwa hagati ya Mugisha n’abantu babiri bamufashije gutanga iyo Ruswa bakora muri Sosiyete ya See-Far Housing.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze ya Ruswa koko igatangwa aho Salongo Eric Kalisa umukozi wa See-Far Housing yahaye Mugisha Alexis Emile 15,000$  ariko akamubwira ko yari yatse abayozi be 20,000$  ariko amubwira ko yamaze gukuramo aye 5,000$.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile ubwo yafatwaga na RIB ahagana saa tanu z’ijoro agafatwa ataha ajya iwe Kabeza aho yafatanywe Amadorari ibihumbi 10,900$, akavuga ko ayo madorari yari ayashyiriye Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority.

Buvuga ko nyuma yo kwakira iyo ruswa yagiye ahantu hanyuranye aho yasohotse n’inshuti ze akajya kuyinezezamo mu tubari Ikanombe, akishyuramo abo yari afitiye amadeni, agafatwa asigaranye 10,900$.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko ko abo bwazanye imbere yarwo bubasabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi  30 muri Gereza ya Nyarugenge kuko iperereza rigikomeje.

N’ubwo umugambi wa Ruswa wacuzwe n’abantu bane hafunzwe abantu babiri gusa, Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukozi wa See-Far Housing  Authority witwa Salongo Kalisa we na Mukeshimana Angelique impamvu batatawe muri yombi ngo n’uko bari bamenyesheje mbere RIB umugambi uhari wa Ruswa.

NSHIMYIMUREMYI Felix asohoka mumodoka ya RIB yamuzanye kurukiko aje kuburana

 

Uko Mugisha Alexis Emile yireguye

Mugisha  Alexis Emile yabwiye urukiko ko yemera icyaha agisabira imbabazi, kandi ko ariwe wagiye Kabeza kureba ubuyobozi ba See-Far Housing  akabubwira ko aziranye na DG wa Rwanda Housing Authority.

Yakomeje avuga ko akimara kumenya ibibazo bafite mu macumbi aciriritse byo guhabwa ibikorwa remezo, yababwiye ko yabafasha gusubiramo umushinga bakazongera bakawugeza kuri Rwanda Housing Authority ariko bakamwishyura 3% y’umushinga nk’igihembo cye.

Yasobanuye kandi ko yarebye Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority akamubwira ko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa See Far Housing Ltd, bukamwemerera ko nabufasha gusubiramo inyigo z’amacumbi zikuzuza ibisabwa bazamuhemba 3% y’agaciro k’ibikorwa remezo.

Yakomeje avuga ko umuyobozi wa Rwanda Housing yamubwiye ko byaba ari byiza bikunze kuko n’ubundi bari barahagaritse gukorana kuko batari bujuje ibisabwa kandi ko babyujuje babaha iyo nkunga itangwa na Leta kandi bikazafasha gukemura ikibazo cy’ingutu abanyarwanda bafite cy’amacumbi aciriritse kandi nawe bikamufasha kwesa imihigo yari afite mu kigo cye.

Uyu mugabo uburana nta gihunga afite cy’icyaha yemera yavuze ko umugambi we utagezweho kuko yaje gufatwa na RIB mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu z’ijoro bakamusangana ibihumbi 10,900$.

Mugisha Alexis abajijwe icyo avuga kubyo yasabiwe byo gufungwa by’agateganyo muri Gereza yasabye ko urukiko rutabiha agaciro ko ahubwo rwategeka ko arekurwa by’agateganyo kandi ko mu gihe urukiko ruzaba rubyemeye yazatangamo ingwate inzu ye.

Yanagaragaje ko asaba gufungurwa kuko hari imishinga minini ifitiye rubanda akamaro yari arimo gukurikirana ku buryo afunzwe cyaba ari n’igihombo ku gihugu kandi ko atatoroka ndetse n’amadolari yari yahawe yose uko ari 15,000$ yamaze kuyasubiza Kalisa Salongo Eric wari wayamuhaye.

Me Shema Deo wunganira nyuma yo kuvuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha yasabye ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo kuko nta perereza yahungabanya kandi akaba yiteguye no gutanga ingwate kuko biteganywa n’itegeko.

 

Kwiregura kwa Nshimyumuremyi Felix

Uyu muyobozi wa RHA yatangiye avuga ko atemera icyaha kubera ko nta ruhare na rumwe yigeze agira mu gikorwa cyo kwaka Ruswa, avuga ko Mugisha Alexis Emile yemereye Urukiko ko ariwe wagiye muri  See-Far Housing kwaka iyo Ruswa kandi mu mabazwa ye haba muri RIB no mu Bugenzacyaha nawe yivugira ko atari we wamutumyeyo.

Avuga kandi ko haba no mu biganiro byose byabayeho ndetse no mu majwi yafashwe na Kalisa Salongo Eric nta na hamwe humvikana agirana nabo masezerano yo kuzahabwa 3% kuko n’aho Ubushinjacyaha buvuga ko havugwamo ako gaciro humvikanamo ko Eric Salongo yabajije DG RHA niba Mugisha yaba yaramubwiye ko bamwemereye ko bazamuhemba 3% nabatunganyiriza akazi kajyanye no gusubiramo inyigo nawe akamubwira ko yabimubwiye.

Agakomeza avuga ko niba Mugisha yaragiye gusaba ruswa amwiyitirira bidakwiye kumubazwa kuko niba hari amadolari bamuhaye ibijyanye n’amasezerano Mugisha yagiranye na See-Far Housing ntaruhare yayagizemo.

Nshimyimuremyi Felix yabwiye urukiko ko ajya kumenya Mugisha Alexis Emile yamumenye ataje mu kibazo cya See-Far Housing.

Ati “Yaje bwa mbere mu biro azanye Dosiye y’abashoramari yo kubaka amazu aciriritse asaga ibihumbi 20,000.”

Yavuze ko nyuma yo kubona ko Mugisha Alexis Emile afite ubushobozi bwo kuzana abashoramari bo muri urwo rwego, aribwo yatangiye kumuha umwanya no kumugirira icyizere kuko yamubonagamo umuntu uzamufasha gukemura ikibazo cy’amacumbi aciriritse noneho yamuhamagara akamwitaba ari nabwo nyuma yaho yamubwiye ko hari ikiraka yabonye muri See-Far anamubwira ko abakozi be batangiye gukora ako ako kazi muri iyo Sosiyete bakamwemerera 3% ingana na 240,000,000Frw.

Uyu muyobozi yavuze ko atarazi ko ari ruswa ati “N’ikimenyimenyi  aho byageze bagahana avance zabo njye ntabwo nari mpari kuko iyo iza kuba ari Ruswa koko natse yari kuyafata saa cyenda z’amanywa nk’uko yabyivugiye agahita ampamagara akampa amadorari yanjye cyangwa nanjye iyo nza kuba ndi mu mugambi nari kuba nahise muhamagara ntabwo nari gutegereza kugeza aho bamufashe saa tanu z’ijoro ataha iwe Kabeza.”

Nshimyumuremyi Felix yavuze ko Mugisha Alexis Emile yibwiriye urukiko ko we yafashwe ataha Kabeza iwe mu gihe we atuye mu Kagarama Kicukiro ngo bikaba bitumvikana ukuntu RIB yamufashe akavuga ko yaramuzaniye ayo madolari asaba ko urukiko rwakumva ko icyo cyo ari ikinyoma.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubundi icyaha cya Ruswa ari ugufatira umuntu mu cyuho, yabajije urukiko impamvu RIB ikimara gufata Mugisha Alexis Emile akababwira ko amafaranga afatanywe ayamushyiriye RIB nk’iyari ifite ayo makuru itayafashe byibura ngo iyafotore noneho bakamufata aho yari agiye kuyamuhera.

Twibutse ko bi ari nabyo byabaye mu minsi ishize ku mukozi ukora akazi k’ubushakashatsi m’Urukiko rw’Ikirenga witwa Karake Afrique aho RIB yamenye amakuru ko agiye kwakira ruswa maze agafatirwa mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 1,400,000Frw.

Ku birebana n’ifungwa ry’agateganya yasabiwe n’Ubushinjacyaha, Nshimyumuremyi Felix yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kugirango akomeze akorere igihugu kuko akiri muto kandi afite ubushake bwo gukora, afite umuryango akeneye kandi nawo umukeneye, yagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe yasibanganya kuko haba ku kazi ndetse n’iwe mu rugo ubugenzacyaha bwahasatse kandi ntihagire icyo buhasanga.

Me Gashagaza Philbert na Nkanika Alimasi bunganira Nshimyumuremyi Felix basabye urukiko ko yarekuwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zihari zigize icyaha akekwaho maze hakazashingirwa ku mategeko agena iby’ifungurwa ry’agateganya kandi ko yiteguye gutanga ingwate.

Aba bunganizi banavuze kandi ko kuba uwakoze icyaha akiyemera kandi RIB ikaba ari nawe yafatanye iyo Ruswa urukiko rudakwiye guha agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha.

UMUSEKE ufite amakuru ko uyu muyobozi wa Rwanda Housing Authority  yaba yaragambaniwe n’umwe mukozi bakorana wakoranye na Kalisa Salongo Eric mu rwego rwo kumutesha umwanya we.

Nyuma y’amasaha arenga ane Urukiko ruteze amatwi impande zombi, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa kuwa 15 Werurwe, 2022 Saa cyenda z’amanywa.

UMUSEKE uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

Urukiko rwibanze rwa Kicukiro nirwo rwaburanishije Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire mu Rwanda NSHIMYIMUREMYI Felix

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

7 Comments

7 Comments

  1. Sebihe

    March 13, 2022 at 4:49 am

    Ubu se abamufashe bafite ibihe bimenyetso, Ubwo ntibashaka ko aguma muri uriya mwanya.

  2. Intyoza

    March 13, 2022 at 11:45 am

    Wumvise ibivugwa muri iyi nkuru wakumva abamufashe baramurenganyije. Ni ah’abacamanza kubigaragaza.

  3. Zera

    March 13, 2022 at 12:18 pm

    Umuyobozi wa RHA yaragambaniwe kuki mutamurekura mugihe uwakoze icyo cyaha akiyemerera ubugambanyi bureze mu Rwanda

  4. Zubi

    March 13, 2022 at 12:24 pm

    Kuberiki urukiko rukomeza gufunga umuntu nta kimenyetso na kimwe kimuhama mugihe habonetse uwo bihama byerekana ko murukiko harimo abagambanyi 🤭😏😬 umuyobozi wa RHA yaragambaniwe biragaragara uwakoze icyaha yitwaje izina rye akora icyaha biragaragara mugakomeza gufunga umuntu namwe muri abagambanyi

  5. Mukiza

    March 13, 2022 at 9:18 pm

    ARiko ubu hari utabonako uyu muyobozi yagambaniwe? Ararengana ntakimenyetso na kimwe kimuhama. Uwatse ruswa akanayakira mumazinaye arahari akanabyemera. Urukiko nirushishoze rumurekure kuko ararengana DG wa RHA.

  6. Kana

    March 13, 2022 at 9:20 pm

    Ikigaragara akarengane gakomeje guhabwa intebe abantu barebera. Ihangane wa mugabo we

  7. Niyonkuru

    March 14, 2022 at 10:21 am

    Ibi ni akarengane k’indengakamere! Icyaha ni gatozi kuwagikoze, ubushinjacyaha bureke gushakisha no gushyira amakosa aho atari. Imana , umucamanza w’ukuri naseruke akureho aka karengane mu bana bayo kabisa!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI