Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umubyeyi wabyaye impanga z’abana 3 arasaba ubufasha

Hari abahitanwa na Covid-19 kubera gutinda bivuza mu kinyarwanda kandi baragaragaje ibimenyetso kare ntibajye kwisuzumisha

Umubyeyi  wabyaye impanga z’abana batatu aravuga ko nta bushobozi afite bwo kubarera agasaba ubufasha, abo bana bavukiye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza, avuga ko hari ubwo abwirirwa cyangwa hakaba abamuha igikoma kitameze neza akemera akakinywa.

Uyu mubyeyi avuga ko asanzwe abayeho atunzwe no guca inshuro

Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Mutende, mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Esperance Nyirandegeya yabyaye impanga z’abana batatu. Umunyamakuru wa UMUSEKE yamusanze mu Bitario asanga abana babiri abahetse ku nda, undi we ari kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Nyirandegeya yavuze ko yishimiye kubyara abana batatu icyarimwe.

Nyirandegeya afite imyaka 35 y’amavuko, avuga ko afite umugabo ariko bakaba batunzwe no kujya guca inshuro akongeraho ko ubuzima ubu arimo butamworoheye.

Ati “Narishimye kubyara abana batatu, ariko nta bushobozi mfite. Nk’ubu ntacyo kurya mba mfite, ntacyo kunywa no kubambika no kubona ibyo mbahekamo ntabyo, ndi umukene.”

Akomeza avuga ko hari ubwo Abaganga bamubona yashonje, bakamusabira ibiryo cyangwa igikoma ngo hakaba hari n’abamuha igikoma kigaze akabura ukundi yabigenza akakinywa kuko nta kundi yabigenza.

Nyirandegeya asanzwe afite abandi bana batanu, hiyongereyeho aba batatu, ubu agomba kugaburira iminwa umunani. Amaze ibyumweru bibiri birengaho iminsi abyaye.

Ati “Aba bana batatu nababyaye ntabyiteguye, ngize amahirwe Leta yabamfasha.”

Dr. Dukundane JMV Umuganga wita ku buzima bw’aba bana yabwiye UMUSEKE ko umwe muri bo yavukiye ku Kigo Nderabuzima abandi babiri bavukira ku Bitaro Bikuru bya Nyanza.

Ati “Abana uko bameze nta kibazo bafite bameze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi yavuze ko iyi nkuru ayumvanye Umunyamakuru ariko hari ikigiye gukorwa.

Ati “Niba atishoboye byo tugomba kumufasha niba afite ikibazo kihariye turaza kumufasha.”

Si ubwa mbere muri ibi Bitaro by’Akarere ka Nyanza humvikanye inkuru y’umubyeyi ubyaye impanga z’abana batatu ubuheruka hari muri 2020, icyo gihe UMUSEKE  waramusuye.

Uwo yari asanzwe afite abandi bana 8, icyo gihe ubuyobozi bwamugeneye ubufasha.

Nyirandegeya umaze kugira abana 8 we, avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro yari yarayikurikije akoresheje agapira k’imyaka itanu, ariko ko noneho azahita yifungisha burundu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI