Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Cyuma Hassan wanyuzaga ibiganiro kuri YouTube yakatiwe igifungo cy’imyaka 7

Yaburanaga ubujurire nyuma yo gukatirwa imyaka 7 n’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa Gtanu tariki 18 Werurwe, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasomye icyemezo cyarwo ruvuga ko igifungo cy’imyaka 7 kigumyeho.

Niyonsenga Dieudonne ubwo yararindiriye ko iburanisha ritangira kuri uyu wa mbere (Archives)

Rwategetse ko Cyuma Hssan azatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Niyonsenga Dieudonné  uzwi nka Cyuma Hassan yamenyekanye cyane mu biganiro byo kuri YouTube, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko nta kimenyetso gishya uruhande rwe rwerekanye cyatuma icyemezo cy’Umucamanza w’Urukiko Rukuru kitari gifite ishingiro.

Yaba Niyonsenga, cyangwa umwunganizi we nta n’umwe witabiriye isomwa ry’uru rubanza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Mu Ugushyingo 2021 Urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, inyandiko mpimbano, no gusebya abakozi b’inzego z’ubutegetsi, ruhita rutegeka ko afatwa agafungwa.

Icyo cyaha cya nyuma ariko ubushinjacyaha bwaje gusaba ko gikosorwa mu Rukiko rw’Ubujurire kuko yagihamijwe kandi kitakiba mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Urukiko uyu munsi rwamuhanaguyeho icyo cyaha.

Cyuma yahakanye ibyaha avuga ko yahanwe hashingiwe ku cyemezo cy’urwego rutemewe n’amategeko ari rwo Rwanda Media Commission(RMC), avuga ko urwo rwego atari rwo rugira umuntu Umunyamakuru.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/impaka-zishyushye-mu-rukiko-ku-kuba-cyuma-hassan-ari-umunyamakuru-cyangwa-atari-we.html?fbclid=IwAR0qGngXXpiUCXuZOeMyBB88lqpYX0i4nB6Ua9HfZHkTY1AMATaxHyVc2A8

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Gatumwa

    March 19, 2022 at 8:39 am

    Ubutabera bwacu nubundi tuziko butabera murukiko bubera iyohejuru umuntu atazi.Reka turebeko na Nsengimana Theo nawe batazamukatira kimwe nawe nkurikije ibyonumvise umudepite avuga ejobundi.Ntimumbaze niba yari yasinze nicyo yari yatumuye.

  2. Ngunda

    March 19, 2022 at 5:16 pm

    Ntagahora gahanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI