Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Lionel Messi yabaye mesiya nkuko bamwe bamwise aca agahigo ko kuba umukinnyi ugize ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram

Lionel Messi w'Abanyarigentine ashobora kuzahita aserz ikipe yigihugu

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi yabonye indi ntsinzi imbere ya Cristiano Ronaldo ubwo ifoto ye afite Igikombe cy’Isi yabaga iya mbere y’umukinnyi ikunzwe n’abantu benshi kuri Instagram.

Lionel Messi w’Abanyarigentine ashobora kuzahita aserz ikipe yigihugu

Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku Cyumweru, Messi usanzwe ukinira PSG yagiye kuri Instagram ashyiraho amafoto 10 bishimira iki gikombe muri Qatar.

Mu masaha 17 yari amaze kuva ayashyizeho, abayakunze bari bageze kuri miliyoni 52 ndetse yamaze no kurenza miliyoni 400 z’abantu bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Aya mafoto, Messi yayakurikije amagambo avuga ko ari bo batwaye Igikombe cy’Isi. Yongeyego ati “Nabirose inshuro nyinshi cyane, nabishakaga cyane kandi sinacitse intege….”

Yakomeje ashimira umuryango we uburyo wamubaye hafi ndetse n’abafana babaye inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Ati “Twerekanye na none ko Abanya-Argentine iyo dushyize hamwe, twunze ubumwe tugera ku byo tugomba gukora. Iri shimwe ni iry’iri tsinda, birenze ibikorwa by’umuntu umwe. Ni imbaraga zo kurwanira hamwe ngo tugere ku nzozi duhuriyeho.”

Messie na Cristiano amafoto yabo yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri instagram

Umunya Porutigal Christiano Ronard usanzwe wagereranwaga nuyu kirangira we akomeje kuryumaho nyuma yibyo mugenzi we Messie yakoze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI