Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Raporo ya page 161 ishobora kugeza Donald Trump mu nkiko kubera imvururu zibasiye Inteko Ishinga amategeko

Trump ntiyorohrwe nibyo akomeje gushinjwa nubwo we abireka

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasabiwe gukurikiranwa n’amategeko, kubera uruhare yagize mu guhembera imvururu zabaye ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika wa 6 Mutarama 2021.

TRUMP Ashobora kugezwa mu nkiko,ashinjwa guhungabanya ituze ry’Amerika

Ni icyemezo cyafashwe n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amateko rimaze iminsi rikora iperereza kuri ibyo bikorwa byibasiye Capitol, mu mwaka ushize, ubwo Trump yari amaze gutsindwa na Joe Biden mu matora.Mu byaha Trump ashobora gukurikiranwaho harimo icyo guteza ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu.Trump uhakana uruhare urwo arirwo rwose mu byabaye, yasohoye itangazo avuga ko iryo tsinda ari “urukiko rwa baringa.”

Nyuma y’amezi 18 bakora iperereza kuri ako kavuyo, Komite yashyizweho n’umutwe w’abadepite (House of representatives), kuri uyu wa Mbere yanzuye ibintu bine Trump ashijwa birimo guhembera, gufasha no gushyigikira ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu; kubangamira ibikorwa byemewe n’amategeko, ubugambanyi mu guhombya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubugambanyi mu gukora inyandiko zirimo ibinyoma.Abashinjacyaha baracyasuzuma niba bageza mu nkiko Trump, ariko ntabwo ari ngombwa ko bagendera ku busabe bw’inteko ishinga amategeko.

Trump ntiyorohrwe nibyo akomeje gushinjwa nubwo we abihakana

Nubwo imyanzuro yayo iba itari itegeko ku buryo igomba kubahirizwa, umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko ari inzira iganisha ku butabera.Umwe mu bagize aka kanama, Jamie Raskin, yavuze ko guteza ubwigomeke mu gihugu ari “ukwigumura ku butegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika”, ndetse ko ari “icyaha gikomeye, kinateganywa mu itegeko nshinga ubwaryo.”

Iyi komite igizwe n’abadepite baridwi b’aba -Democrates n’aba-Republicains babiri,ariko batavuga rumwe nuyu wahoze ayobora USA,gusa nubwo bimeze gutya ngo kuba Trump yakurikiranwa ariko ngo nicyemezo Ministiri wubutabera afataho icyemezo.

 kuri uyu wa Mbere nibwo yasohoye raporo yayo y’ibanze igizwe na paji 161.Biteganyijwe ko raporo yuzuye izatangazwa ku wa Gatatu, ari nini ku buryo izaba ifite paji zibarirwa mu magana.Nyuma y’imvururu zabaye mu mwaka ushize, nibura abantu 900 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

burigihe.com

1 Comment

1 Comment

  1. admin

    December 20, 2022 at 9:48 am

    trump we ihangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI