Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony John Blinken, byagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Ni ibiganiro byabaye ku wa Mbere, tariki 6 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Rivuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byiza na Anthony Blinken, byibanze ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC ndetse n’igikeneye gukorwa mu guhosha imirwano n’amakimbirane ndetse n’ibisubizo bishobora kubonerwa mu nzira zirimo iza politiki n’ibiganiro.
Riti “Perezida Kagame yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira uburyo bwatangijwe n’Akarere mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri RDC no mu Karere iherereyemo.”
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Blinken bibaye mu gihe imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yongeye gukaza umurego.
Nko ku wa Mbere, imirwano yakomereje mu Gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma. Ni imirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe M23 yigaruriye Agace ka Burungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano imaze ukwezi, Igisirikare cya Congo kiyifashwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi. M23 ku Cyumweru yatangaje ko mu bo yafatiye ku rugamba harimo n’Ingabo z’u Burundi.
Ugutsindwa kwa RDC, Guverinoma ya Félix Antoine Tshisekedi ntihwemwa kukugereka ku Rwanda, ivuga ko ruha ubufasha M23. Ni mu gihe ariko Guverinoma y’u Rwanda yo ibivuguruza.
U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bwarwo ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’Umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.
Raporo ya Loni iheruka kugaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo ifatanye n’ingabo za Leta kurwanya M23.