Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony John Blinken, byagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ni ibiganiro byabaye ku wa Mbere, tariki 6 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Rivuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byiza na Anthony Blinken, byibanze ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC ndetse n’igikeneye gukorwa mu guhosha imirwano n’amakimbirane ndetse n’ibisubizo bishobora kubonerwa mu nzira zirimo iza politiki n’ibiganiro.

Riti “Perezida Kagame yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira uburyo bwatangijwe n’Akarere mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri RDC no mu Karere iherereyemo.”

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Blinken bibaye mu gihe imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yongeye gukaza umurego.

Nko ku wa Mbere, imirwano yakomereje mu Gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma. Ni imirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe M23 yigaruriye Agace ka Burungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Imirwano imaze ukwezi, Igisirikare cya Congo kiyifashwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi. M23 ku Cyumweru yatangaje ko mu bo yafatiye ku rugamba harimo n’Ingabo z’u Burundi.

Ugutsindwa kwa RDC, Guverinoma ya Félix Antoine Tshisekedi ntihwemwa kukugereka ku Rwanda, ivuga ko ruha ubufasha M23. Ni mu gihe ariko Guverinoma y’u Rwanda yo ibivuguruza.

U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bwarwo ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’Umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Raporo ya Loni iheruka kugaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo ifatanye n’ingabo za Leta kurwanya M23.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI