Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Min. Bamporiki yasabye abasizi kubyaza inyungu ibihangano abizeza ubufatanye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yijeje ubufatanye abasizi  maze abasaba kubyaza inyungu ibihangano  kugira ngo bitunge ubikora.

Hon Bamporiki Edouard yasabye abasizi bato kudapfusha impano yabo ubusa

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe 2022 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubusizi. Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Tubungabunge Ubusizi ingobyi y’Umurage w’uRwanda.”

Uyu munsi   waranzwe no kuvuga  akamaro ku busizi mu muco Nyarwanda ndetse abasizi barimo Rumaga, Mushabizi Jean Marie Vianney,Nzayisenga Sophia, bataramira abitabiriye uwo muhango.

Muri iki gitaramo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko uRwanda rufite politiki ishyigira uruganda rw’abasizi kandi ko ibihangano bikwiye gutunga ubikora.

Ati “Nk’uRwanda turi gukora Politiki y’Umuco ikintu kirimo kidasanzwe mu byo twakoraga ni uruganda rw’ubuhanzi aho ubuhanzi Abanyarwanda bakoraga ,bafite impano turi kubujyana mu bucuruzi idataye umwimerere wabwo wo gususurutsa abantu ariko  utunga nyir’iyo nganzo ariko utunga n’Igihugu.”

Hon Bamporiki yasabye abakiri bato  gufata ubusizi nk’impano birinda kujarajara kuko yababyarira inyungu kandi igatanga n’ubutumwa.

Yagize  ati “Ubusizi ni impano ariko abantu baranabyiga .Iyo umuntu afite impano akigishwa uko yayobora iyo mpano ye birafasha , dushishikarize abasizi cyane cyane ab’iki gihe cyane ko bigiye kuba uruganda.Bajye babifata nk’impano nk’izindi.Niba umuntu akina Basketball wowe ukaba ufite ubusizi , ntujarajare ahubwo ukomeze ubusizi bwawe.”

Yakomeje ati “Ndashishikariza abantu cyane abakiri bato bafite iyo nganzo kutayipfusha ubusa n’abakura bashishikarire kujya muri uru ruhembe rw’ibisigo kubera ko rushobora gutunga nyira byo ariko ni inzira nziza yo gutanga ubutumwa.”

Abasizi nabo bishimira intambwe yatewe…

Umusizi Rumaga ni umwe mu basizi bakiri bato, yavuze ko kuba Leta igiye kubashyigira ari ikintu kiza kuko kenshi bagirwaga n’amikoro.

Yagize ati “Mu busizi ni uruganda mu nganda z’ubuhanzi rukeneye imbaraga nyinshi kugira ngo rugere  aho izindi zigeze.Hagiye hacaho ibihe by’amateka byagiye birusubiza hasi rero kuba uyu munsi politi y’Igihugu yamaze kubona ibyo bintu  igafata umwanzuro wo gushyiramo imbaraga , bikarebwa politiki yabyo ni ibintu byadushimishije , ni ishimwe ku basizi , turanyuzwe cyane .”

Yavuze ko kenshi  bajyaga bagorwa n’amikoro mu gutunganya igisigo ko bisumbya ubushobozi gutunganya  indirimbo kandi kugarura ibyo umuntu yashoye bigoye.

Rumaga asanga impamvu mu busizi abakiri bato ari bake ari uko abo  kureberaho   bari bake.

Ati “Impamvu abato twari tukiri bake ni uko tutari dufite abo twigiraho .Rero ntabwo binyorohera guhita ntora igisigo cya Nyakayonga ka Musare ngo nkikuremo inganzo.Ariko gutora icya Rumaga, Hon Bamporiki kuko biranyorohera kuko turaganira ibintu twumvikana .

Ni njya mu mateka “Umunsi Ameza imiryango yose” Ndasigara kuko harimo amagambo ntari kumva kuko harimo UruNyakirima,Urucuzi, uririmi rw’ubwiru.Impamvu baba nta bantu bari bafite bo kureberaho ariko uko tugenda batinyuka, babiri cyangwa batatu ugira abagukurikira, ntekereza ko bagenda biyongera.”

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu  umaze imyaka 25 mu busizi nawe ahamya ko bagorwaga n’amikoro macye.

Ati “Ubusizi turabukora ariko ntabwo buratera imbere kimwe n’ibindi  ariko ni ngombwa y’uko butera imbere .Ubu ngubu ikibazo cy’ubushobozi  kiracyahari kuko ntabwo tubona uburyo bwo gusohora inyandiko zacu kubera ubushobozi bucye bw’amafaranga ariko turacyahanga kuko ubusizi n’umurage ndangamuco tugomba kuwubungabunga ubuziraherezo. “

Yashimye uruhare rwa Leta mu gushyikigira uruganda rw’ubusizi asaba urubyiruko ruri kugana inzira yabwo  kubikora atari ukwishimisha ahubwo bakabikora kinyawuga.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi wizihizwa buri mwaka tariki ya 21 Werurwe .Washyizweho  n’Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita ku Burezi,Ubumenyi n’Umuco mu Gushyingo 1999 hagamijwe kuzirikana  ingeri y’Ubuvanganzo ikubiyemo ubukungu bw’ururimi  n’umuco byabatuye Isi kandi ubukungu mbonezarurimi busigasirwa.

Nzayisenga Sophie ni umwe mu basusurujije abitabiriye igitaramo

Umusizi mushabizi JMV ubimazemo igihe yasusurikije abantu yifashije inanga.

Ni umuhango witabiriye n’abasizi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’Umuco

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI