Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Zelenskyy yerekeje muri Amerika mu biganiro na Joe Biden ashobora guhabwa izindi ntwaro.

Zelenskyy yerekeje muri Amerika,arashaka intwaro zo guhangana na russia

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho azaganira na Perezida Joe Biden ndetse akageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Zelenskyy yerekeje muri Amerika,arashaka intwaro zo guhangana na russia

Zelenskyy yanditse kuri Twitter ko ari mu nzira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukomeza ubushobozi bw’ukwirwanaho n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa mbere hanze ya Ukraine, Perezida Zelenskyy akoze kuva muri Gashyantare ubwo u Burusiya bwatangiza intambara.

Zelenskyy yerekeje muri Amerika mu gihe iki gihugu kigiye kumuha imfashanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari izaba irimo ibikoresho bya gisirikare.

Ku rundi ruhande, abayobozi ba Ukraine batangaje ko umuriro w’amashanyarazi muri Kyiv, wabuze nyuma y’ibitero by’indege by’u Burusiya byibasiye ibikorwaremezo bya gisivili.

Guverineri wa Kyiv, Oleksiy Kuleba, yatangaje ko 80 ku ijana by’uyu mujyi nta mashanyarazi ahari, bikaba bimaze iminsi ibiri.

 

burigihe.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI