Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

UCL: Amakipe yamenye uko azahura muri ¼ cya Champions League

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo agera muri kimwe cya kabiri, no muri UEROPA League bamenya uko bazisobanura.

Real Madrid izacakirana na Chelsea yayisezereye muri kimwe cya kabiri umwaka ushize

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022, saa saba z’amanywa I Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’Ishyirahamwe  ry’umupira w’amagaru ku mugane w’Uburayi UEFA, nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura muri kimwe cya kane.

Hirya no hino ku Isi abantu bari bategerejanyije amatsiko uko amakipe bihebeye atombora ayo bazahura, ni mugihe abandi baba bafite ubwoba ko bashobora gutombora ibigugu nka Real Madrid, Bayern Munchen nuko andi yo mu Bwongereza nka Manchester  City, Chelsea na Liverpool asigaye muri iri rushanwa atombora.

Amakipe uko ari umunani yari asigaye mu rushanwa udupira twayo twashyizwe mu gakangara, dore ko bamwe bavuga ko utw’amakipe makuru tuba dushyuze amato dukonje, gusa ibi byose n’ibivugwa ahubwo tombora igenda uko yagenwe n’amategeko ayigenga.

Ubwo bakoraga mu gakangara ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yahise itombora Real Madrid yo muri Espain, Manchester City yatombye Atletico Madrid, Villareal itombora Bayern Munichen naho Benfica itombora Liverpool yo mu Bwongereza.

Iyi tombora isize Real Madrid yari yasezerewe na Chelsea muri ½ cya Champions League iheruka zongeye gutomborana, ni nyuma y’uko Real Madrid isezereye PSG iyi nyagiye muri kimwe cy’umunani.

Abantu amaso bakaba bayahanze kureba niba Real Madrid izongera kwandagazwa na Chelsea igasubira mu bwami bwa Madrid amara masa.

Uretse tombora ya ¼ cya Champions League yabaga, nyuma yayo habaye na tombora ya ¼ cya  UEFA Europa League maze FC Barcelona itombora Franfurt yo mu Budage, Leipzig itombora Atalanta. Ni mu gihe Westham United yo mu Bwongereza yatomboye Olympique Lyonnais naho Rangers igatombora Braga.

Uko amakipe yatomboranye muri kimwe cya kane cya Champiions League

Uko amakipe azakina muri kimwe cya kane cya UEFA EUROPA League

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Copyright © 2023 IMITARI