Mu Mudugudu wa Musenyi, mu Kagari ka Migina mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza haravugwa abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wapfuye aguye mu kabari.
Ku wa Gatanu taliki ya 18 Werurwe 2022 ahagana saa munani z’igicuku nibwo umusore witwa Barisanga Donath w’imyaka 27 y’amavuko wari usanzwe ukora akazi k’ubukarani mu mudugudu wa Musenyi mu kagari ka Migina yapfuye bivugwa ko nyakwigendera yatewe icyuma mu mutima ahita apfa.
Icyo cyuma ngo yagitewe n’uwitwa Gatera Claude w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga akazi ka mucoma mu kabari k’uwitwa Bikorimana Damascene.
Gasengayire Irené ushinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) mu Murenge wa Muyira yabwiye UMUSEKE ko babimenye bihutira kuhagera.
Ati“Twasanze umurambo wa Donath ku muryango yapfuye ahantu hari akabari ariko ntabwo twamenye niba ari icyuma yatewe mu mutima ibyo byakwemezwa na muganga ndetse na RIB kuko iperereza ryaratangiye.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko RIB yahise ita muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya musore aribo Niyomugabo Jean Baptiste w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga akazi ko guha serivisi abakiliya (Barman), Gatera Jean Claude w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga mu kabari (Mucoma) ari na we bivugwa ko yateye icyuma Donath bivugwa ko abari aho ngo banahise bamukingirana mu nzu, Mukamana Françoise w’imyaka 27 y’amavuko, Ndizeye Fiston w’imyaka 19 y’amavuko, Mbarushimana Samuel w’imyaka 30 y’amavuko na Ndayishimiye François w’imyaka 20 y’amavuko.
Bariya bose bakaba bafungiye kuri Polisi station ya Muyira.
Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abaturage kwirinda urugomo rwanatuma habaho ibyago byanatuma umuntu yitaba Imana bunabibutsa gutangira amakuru ku gihe
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza