Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yahawe ishimwe kubera imbaraga abanyarwanda bakoresheje mu guhashya Covid-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo kubera umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango American Academy of Achievement, kubera umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo kubera umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19

Ibiro by’umurukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku rubuga rwa Twitter bivuga ko Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’uko yagize umuhate mu guhashya Covid-19.

Umuryango The American Academy of Achievement wamuhaye iki gihembo, washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka gushimira abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi no kubahuza n’abanyeshuri ngo babigireho.

Ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda, nubwo yagaragaye muri Werurwe ariko Isi yose yari itangiye gukwiramo iki cyorezo.

Cyageze mu Rwanda rwaratangiye gukora iyo bwabaga ngo ruhashye ikwirakwira ryacyo, kimaze kuhagera hafashwe ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo.

Ku wa 22 Werurwe 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yari igamije kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Nyuma y’amezi asaga abiri iyi gahunda yakuweho ariko hakazwa ingamba zo kwirinda zirimo kugabanya ibituma abantu benshi bahurira mu ruhame, ingendo zihuza intara n’umujyi, kwipimisha iki cyorezo kenshi gashoboka, koga intoki n’ibindi byari bigamije kwirinda.

Inzego z’ubuzima ku Isi ntizari zicaye kuko abahanga mu buvuzi bakoze iyo bwabaga haboneka urukingo rw’iki cyorezo. Ubwo Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS watangizaga gahunda yo gukingira u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byitabiriye.

Tariki ya 14 Gashyantare 2021, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere muri aka karere gitangije gahunda yo gukingira Covid-19.

Igikorwa cyo gukingira cyahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima, abo mu nzego z’umutekano, abarimu, impunzi, imfungwa n’abagororwa, ndetse n’abafite imyaka 65 kuzamura utibagiwe abafite indwara zidakira.

Icyiciro cya mbere cyarangiye abagera ku 350,400 bahawe urukingo rwa mbere. Kuwa 29 Gicurasi 2021, u Rwanda rwatangije icyiciro cya kabiri cyo gukingira Covid-19, noneho bigera no ku bindi byiciro by’abantu barimo; abafite imyaka 60 kuzamura, abacuruzi ndetse n’abamotari.

Iki gikorwa cyakomeje nta guhagarara kugeza aho buri wese ufite imyaka 18 yakanguriwe kwikingiza, mu Ugushyingo 2021 biza kugera no ku bana bafite imyaka 12.

Imibare iheruka gushyirwa hanze na Minisiteri y’Ubuzima ku wa 4 Ukuboza 2022, igaragaza ko abamaze gufata doze ya mbere bangana na 10 311 806, doze zombi ari 9 883 307, doze ishimangira ari 5 604 317, doze ya kabiri ishimangira 321 502 naho abari hagati y’imyaka 5- 11 ni 918 063.

Burigihe.com

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI