Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Uducurama twari tumaze imyaka 40 tutagaragara ku’Isi twasanzwe muri Pariki ya Nyungwe

Inyamaswa y’inyamabere yo mu bwoko bw’uducurama zari zimaze imyaka 40 zitagaragara ahantu na hamwe ku Isi zongeye kuvumburwa mu Rwanda muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Inyamaswa yo mu bwoko bw’uducurama yari imaze imyaka 40 itagaragara yabonetse muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Nyuma y’impungenge z’abashakashatsi ko iyi nyamaswa yaba igiye kujya mu nyamaswa zazimiye, ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu 2019 bwemeje ko bwavumbuye iyi nyamaswa nyuma y’igihe kirekire itagaragara ku Isi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, mu 2021, izi nyamaswa z’inyamabere zo mu bwoko bw’uducurama Umuryango Mpuzamahanga wita ku rusobe rw’ibinyabuzima (UICN) wari wadushyize ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita no kubungabunga uducurama (BCI), John Flanders yavuze ko ari agatangaza kuba izi nyamaswa zabonetse mu Rwanda.

Yagize ati “Birashimishije kuba turi aba mbere babashije kubona utu ducurama nyuma y’ikirekire.”

Umushakashatsi mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita no kubungabunga uducurama (BCI), Winifred Frick yavuze ko utu ducurama twagaragaye mu Rwanda tudasanzwe kuko isura yako itangaje kandi iteye ubwuzu.

Kugeza ubu nta makuru ahari y’ingano y’utu ducurama twaba dusigaye ku Isi ndetse n’aho twaba duherereye kuko n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku rusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN), mu 2021 wari wadushyize ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira.

Kuva mu 2013 uyu muryango ufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo kurengera Urusobe rw’Ibinyabuzima mu gukora Ubushakashatsi mu Ishyamba rya Nyungwe.

Mu mwaka w’ 2019, nyuma y’iminsi 10 bakorera ingendo mu buvumo butandukanye, aba bashakashatsi ni bwo baje kuvumbura iyi nyamabere ifite imisusire nk’iy’agacurama. Gusa byabasabye imyaka itatu yo kugenzura no gukora ubushakashatsi kuri ubu bwoko bw’inyamaswa bari bavumbuye kugira ngo babone kubwemeza.

Kugeza ubu 40% ku ijana by’ubwoko bw’inyamaswa 1,321 bwashyizwe ku rutonde rw’izishobora kuzimira bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo itemwa ry’amashyamba n’ibindi.

Ubu buvumbuzi mu Rwanda ni ikimenyetso ndakuka ku ishyirwaho ry’itangiriro ry’urugendo rwo gutabara inyamaswa zazimiye kuba zitakongera kuzimira ukundi, nk’uko aba bashakashatsi batuvumbuye babivuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI