Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

(VIDEO) Amahirwe yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda ntagucike…Best World Link irabigufashamo

  • Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga;
  • Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000;
  • Mu myuga hari amahirwe menshi ariko habuze abanyeshuri
  • Banyeshuri mwarangije muri 2019 nimuze mugerageze amahirwe mukore ikizamini

Ikigo Best World Link Group gitanga serivisi zo gufasha abanyeshuri kujya kwiga mu mahanga n’ubujyanama nyoborakerekezo (Carrier Guidance) kivuga ko ubu kujya kwiga hanze bitakiri inzozi nk’uko byahoze kuko izi serivisi zacyo zikomeje gufasha abana b’u Rwanda kujya kuminuza mu mashuri akomeye yo mu bihugu byateye imbere.

Rukundo Charles Jyenani avuga ko kujya kwiga hanze mu bihe bishize byari inzozi ariko ubu biroroshye

Umuyobozi wa Best World Link Group, Rukundo Charles Jyenani avuga ko muri ibi bihe bari gufasha abana barangije amashuri yisumbuye muri 2019 bifuza kujya kwiga muri za Kaminuza zo hanze, gukora ibizamini byabahesha aya mahirwe.

Avuga ko ibi byose babikora kugira ngo bafashe ababyeyi badafite amikoro kugira ngo abana babo na bo bajye kwiga muri za Kaminuza ku buryo abazatsinda ibi bizamini biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet, bazajya kwiga muri Kaminuza badahenzwe cyangwa, abatsinze neza bakiga ku buntu.

Ati “Ntibivuze ko dutanga amafaranga ahubwo twe dushaka imikoranire y’ubufatanye ku bigo n’amashuri makuru yo hanze ku buryo bashobora kutubwira ngo ‘umwana niba yishyuraga ibihumbi bitandatu y’amadorari (6000 USD) akaba yakwishyura nk’amadorari maganabiri ($200) cyangwa maganatatu ($300).”

Rukundo Charles Jyenani uvuga ko nubwo ibyo batanga ari serivisi z’ubucuruzi ariko bafite intego ko iki kigo cyaba ipfundo ry’iyi serivisi yo gufasha abanyeshuri kujya kwiga hanze mu rwego rwo gushyigikira Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi ry’abana b’iki gihugu.

Ati “Umubyeyi ufite ikizere gike ko umwana we ataziga, yumve ko igisubizo cyabonetse…kwiga hanze byari inzozi ku bantu benshi ariko ubu ntibikiri inzozi ahubwo Best World Link Group ni igisubizo dufatanyije n’ababyeyi ndetse na za Kaminuza…Best World turi ikiraro hagati y’umubyeyi cyangwa umwana n’ishuri.”

Best World Link Group yatangiye muri 2016, imaze gufasha abanyeshuri barenga 300 bose bari kwiga muri za Kaminuza zo mu bihugu byateye imbere, bakaba bafite intego ko mu myaka ine iri imbere bazajya bafasha nibura abari hagati ya 800 na 1,000.

Rukundo Charles Jyenani avuga ko ikizere cyo kugera kuri iyi ntego gihari kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwaciriye inzira abana b’u Rwanda bubinyujije mu mibanire myiza rwagiye rutsura hagati yarwo n’ibindi bihugu.

Ati “Iyo ugiye mu gihugu runaka cy’i Burayi ukavuga ngo ndi Umunyarwanda, bakumva vuba bakanaguha ubufatanye vuba.”

Avuga ko nko muri Malaysia hariyo Kaminuza ifata Abana b’Abanyarwanda bagize amanota ya mbere batiriwe bakora ibizamini cyangwa ngo bagire amafaranga bishyura.

Agira Inama urubyiruko kwiga ibyo bihitiyemo aho guhitirwamo n’ababyeyi be cyangwa kugendera ku marangamutima yo gushaka kwiga ibyo mugenzi we yize.

Ati “Umubyeyi ajye areka umwana yige ikintu kimuri ku mutima akunze kuko buri kintu cyose cyagutunga, yaba ari ikigaragara nk’igiciriritse yaba ikigaragara nk’ikiri hejuru, icyo ari cyo cyose umuntu yakwiga mu buzima cyamutunga.”

Rukundo Charles Jyenani avuga ko abo bakira benshi ari abarangije amasomo y’ubumenyi (Science) nyamara hari n’amahirwe y’abize imyuga n’ubumenyi ngiro kandi na bo bakeneye kongera ubumenyi.

Ati “Imyuga turayifite muri Turkey (Turukiya), dufite ibyo bita Vocations, Interial Design, dufite abashushanya ariko abo ntabwo tubabona. Sinzi wenda abenshi ubanza ari abarangiza bagahita bajya mu mirimo cyane ko abenshi ba WDA baba bafite imirimo ibategereje.”

 

VIDEO

Nize bigoye ndifuza ko barumuna banjye bitababaho

Rukundo Charles Jyenani avuga ko igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyashibutse mu myigire igoye yanyuzemo kuko “igihe muzehe yakabaye yaranyishyuriye hariho ibibazo by’amafaranga.”

Akomeza agira ati “Mbonye rero uburyo byangoye n’inzira naciyemo kugira ngo ndangize, ndavuga nti ‘nafasha barumuna banjye cyangwa bashiki banjye bato’.”

Uyu rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’Urubyiruko, avuga kandi ko akunda kwigira no kuyoborwa n’imbaraga n’ibitekerezo by’ababohoye u Rwanda kuko bari biganjemo urubyiruko rwari rufite ubushake n’umutima uharanira gutsinda kandi badafite ubushobozi buhagije.

Avuga ko urubyiruko rukwiye guhora rutekereza icyaruteza imbere rukibohora ubukene kuko Leta y’u Rwanda yaruhaye amahirwe ashoboka.

Ati “Nanjye sinabwibohoye burundu ariko nta nubwo navuga ko ndi ahantu h’umunyenga (Comfort zone) ariko nanone uyu munsi sinajya gusaba akazi ahubwo nagaha abandi.”

Ahamagarira abanyeshuri barangije ayisumbuye muri 2019 bafite impamyabumenyi/bushobozi ko baza kugerageza amahirwe bakaba bajya kwiga ku mugabane w’u Burayi kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byemerewe gukorera ingendo mu bihugu byibumbiye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Best World Link Group bakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako iri muri Gare ahazwi nka Down Town.

Ku bindi bisobanuro wasura urubuga www.bestworldlink.co.uk cyangwa ugahamagara kuri +250 788 167 100 cyangwa ukabandikira kuri imeri (e-mail) ya [email protected]

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

8 Comments

8 Comments

  1. karegeya

    August 4, 2020 at 6:46 pm

    Ni byiza cyane ko abantu biga,kugirango bajijuke kandi bizabafashe kubona icyo bakora.Ariko rwose ntitukibagirwe no gushaka umuntu utwigisha ijambo ry’Imana ku buntu kandi adusanze imuhira.Barahali benshi.Aho ijambo ry’Imana ritandukaniye n’ubundi bumenyi,nuko uryize akarishyira mu bikorwa,ahinduka umuntu Imana yifuza,utandukanye n’abibera mu gushaka ibyisi gusa,akumva ko aribwo buzima gusa. Imana yaduhaye bibiliya ngo tuyige,tuyimenye neza,dukore ibyo idusaba.Kubera ko ishaka ko abameze gutyo bazaba muli paradizo,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana igice cya 6,umurongo wa 40.

  2. musafiri

    August 4, 2020 at 11:14 pm

    Kwiga hanze se bivuze iki,bakize na hano???

    Intera y’aho umuntu agiye se(distance) nibwo bumenyi??
    Cyangwa kugenda mu ndege???

    Muhindure imyumvire!

  3. Umuhoza

    August 4, 2020 at 11:48 pm

    Rya shuri mpuzamahanga ryumwanditsi wacu eddy rwibutso munkuru ndende ryabaga ku museke ryarafunze ngaho abato nimugerageze

  4. Bwenge

    August 7, 2020 at 6:57 am

    Hanyuma se ubundi abize bo akazi barakabonye ko ariyo yayo? Si ukurangiza bakaza gucuruza Me-2U

  5. Shuli

    August 9, 2020 at 2:22 am

    Njyewe ibi ndabishyigikiye umwana wanjye azagerageze gusa nagerayo azakore kimwe nabandi yirwarize iyo mu mahanga nyine. Ubuse nabana bangahe babayobozi bibera hanze nyuma yo gusaba ubuhunzi?

  6. Emmy

    August 24, 2020 at 7:03 pm

    Ndabagira inama yo kwitonda kandi mujye mishishoza. Umuntu NAzA avuga ko aje kugufasha bikarangira akwatse amafaranga menya neza uwariwe. Niba best wold link groupe itaka amafaranga muyigane, aliko nibakwaka cash uzahebe. Ntamuntu ujya gufasha umuntu ngo amwake Cash. Mushishoze bene data!

  7. Theos

    August 25, 2020 at 10:19 pm

    Aba ibyo bavuga ni ugushaka gukurura abantu bababeshya gusa bakakurindagiza bagamije kwibonera amadorari aho byagusaba ngo jya kuversa kuri compte yabo IBA muri BK nyuma y’igihe gito bakaguhi’duka ngo ibyo mwavuganye isjyuri ryarabihinduye cyangwa se ngo wabyumvishe nabi, ngo bazagushakira info offer n’ubundi buriganya n’ubucabiranya mpaka urambiwe Kandi ntibagusubize n’amafaranga yawe ababagana mujye mwitondera Imbuto Cabo zizeza ibitangaza ndahari

  8. Rugwe

    September 1, 2020 at 1:37 pm

    Hasabwa iki cg niki gikenewe kugirangi umunyeshuri afashwe? Mbona muriyi nkuru hakagombye kuba isoza herekanwa ibisabwa (qualiterious) kugirango afashwe.
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI