Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki avuga ko hambere hari abagorekaga imvugo bakavuga ko umwana wananiranye ari uwa nyina ariko ko ubu bikwiye guhinduka ahubwo umwana akitwa uwa nyina kuko byagaragaye ko azi ubwenge.
Hon. Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Yashimiye abagore bo mu Karere ka Nyarugenge uruhare bagira mu kurera umwana w’Umunyarwanda ukomeje kugaragara neza.
Yagize ati “Abanyarwanda tubona basa neza ni ukubera abagore, Umunyarwanda uko ateye imbere tubikesha abagore.”
Bamporiki yavuze ko mu bihe byo hambere hari abantu bagoretse imvugo, “babona umwana wananiranye, bakavuga ngo ni ‘uwa nyina’; uyu munsi tubihindure. Umwana uzi ubwenge abe uwa Nyina, Utwara indege abe uwa Nyina, Uyobora neza abe uwa Nyina, kuko agira uruhare rukomeye mu buzima bw’umwana.”
Yibukije ko abagore ari ba Mutima w’urugo kuko bafasha iterambere ry’ingo ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.
Ati “Igihugu gifite ba Mutima w’Urugo, kiba gifite umutima, u Rwanda rero rufite umutima kuko rubafite. Mutwemerere mukomeze kutubera abagore beza, natwe abagabo tubabere beza, Igihugu cyacu tuzaba tugihaye umutima kandi kizaba kigize umuco.”
Muri uyu muhango habereyemo ibikorwa binyuranye bigamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore aho bamwe mu bagore batishoboye baremewe, ndetse n’imurikabikorwa ry’ibyakozwe n’abagore bo mu Murenge wa Kimisagara.
UMUSEKE.RW