Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umwana wananiranye bamwitaga uwa nyina, tubihindure uzi ubwenge yitwe uwa Nyina- Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki avuga ko hambere hari abagorekaga imvugo bakavuga ko umwana wananiranye ari uwa nyina ariko ko ubu bikwiye guhinduka ahubwo umwana akitwa uwa nyina kuko byagaragaye ko azi ubwenge.

Bamporiki yavuze ko imvugo ikwiye guhinduka kubu buryo umwana ukora ibyiza yitwa uwa nyina

Hon. Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Yashimiye abagore bo mu Karere ka Nyarugenge uruhare bagira mu kurera umwana w’Umunyarwanda ukomeje kugaragara neza.

Yagize ati “Abanyarwanda tubona basa neza ni ukubera abagore, Umunyarwanda uko ateye imbere tubikesha abagore.”

Bamporiki yavuze ko mu bihe byo hambere hari abantu bagoretse imvugo, “babona umwana wananiranye, bakavuga ngo ni ‘uwa nyina’; uyu munsi tubihindure. Umwana uzi ubwenge abe uwa Nyina, Utwara indege abe uwa Nyina, Uyobora neza abe uwa Nyina, kuko agira uruhare rukomeye mu buzima bw’umwana.”

Yibukije ko abagore ari ba Mutima w’urugo kuko bafasha iterambere ry’ingo ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.

Ati “Igihugu gifite ba Mutima w’Urugo, kiba gifite umutima, u Rwanda rero rufite umutima kuko rubafite. Mutwemerere mukomeze kutubera abagore beza, natwe abagabo tubabere beza, Igihugu cyacu tuzaba tugihaye umutima kandi kizaba kigize umuco.”

Muri uyu muhango habereyemo ibikorwa binyuranye bigamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore aho bamwe mu bagore batishoboye baremewe, ndetse n’imurikabikorwa ry’ibyakozwe n’abagore bo mu Murenge wa Kimisagara.

Hon Bamporiki mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Bamporiki yanasuye ibikorwa bikorwa n’abagore bo muri Kimisagara

Abagore bishimiye uyu munsi wabo

Abatishoboye baremewe

Yavuze ko abagore ari ba Mutima w’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI