Perezida Paul Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló banagirana ikiganiro kihariye.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, yakirwa ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Umaro Sissoco Embaló yahawe ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.
Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, wanagaragayemo akarasisi ko kwakira abashyitsi b’icyubahiro, kakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byo mu muhezo, byibanze ku mibanire n’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Perezida Kagame wagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi, yavuze ku isoko rusange rya Afurika, avuga ko rizatanga amahirwe menshi azafasha ibihugu mu mikoranire y’inyungu rusange.
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko ubu bufatanye mu nzego zinyuranye buzatuma Ibihugu byombi birushaho kugira ingufu, anizeza mugenzi we kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yashimiye Perezida Kagame Paul uburyo we n’itsinda bazanye mu Rwanda bakiriwe, avuga ko ari iby’agaciro kuba ari mu Rwanda mu rwego rwo kugira byinshi Igihugu cye kigira ku Rwanda.
Yavuze ko Igihugu cye kishimiye gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’Ubucuruzi, kuko gisanzwe gifite zimwe mu mbogamizi muri uru rwego kandi kiri ahantu heza.
Yavuze ko ubu bufatanye buzatuma ubucuruzi bw’Ibihugu byombi burushaho gutera imbere kuko bazasangizanya ubunararibonye by’umwihariko ubushishozi bwa mugenzi we Perezida Kagame buzabafasha cyane kuko asanzwe ari umuyobozi ureba kure.
UMUSEKE.RW