Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AMAFOTO: Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Guinea-Bissau banagirana ikiganiro

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló banagirana ikiganiro kihariye.

Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze mugenzi we Umaro Sissoco Embaló

Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, yakirwa ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Umaro Sissoco Embaló yahawe ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, wanagaragayemo akarasisi ko kwakira abashyitsi b’icyubahiro, kakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byo mu muhezo, byibanze ku mibanire n’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Kagame wagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi, yavuze ku isoko rusange rya Afurika, avuga ko rizatanga amahirwe menshi azafasha ibihugu mu mikoranire y’inyungu rusange.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko ubu bufatanye mu nzego zinyuranye buzatuma Ibihugu byombi birushaho kugira ingufu, anizeza mugenzi we kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yashimiye Perezida Kagame Paul uburyo we n’itsinda bazanye mu Rwanda bakiriwe, avuga ko ari iby’agaciro kuba ari mu Rwanda mu rwego rwo kugira byinshi Igihugu cye kigira ku Rwanda.

Yavuze ko Igihugu cye kishimiye gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’Ubucuruzi, kuko gisanzwe gifite zimwe mu mbogamizi muri uru rwego kandi kiri ahantu heza.

Yavuze ko ubu bufatanye buzatuma ubucuruzi bw’Ibihugu byombi burushaho gutera imbere kuko bazasangizanya ubunararibonye by’umwihariko ubushishozi bwa mugenzi we Perezida Kagame buzabafasha cyane kuko asanzwe ari umuyobozi ureba kure.

 

Bagiranye ikiganiro kiha

Banayoboye isinywa ry’amasezerano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI