Ubwo Perezida Vladimir Putin yagiranaga inama n’Abayobozi bakuru mu ngabo (Russian Security Council), yashimye uko ingabo ze zirimo kwitwara ku rugamba muri Ukraine avuga ko ari “abanyamurava”.
Ijambo rya Putin ryo ku gicamunsi cyo ku wa Kane ryanyize kuri televiziyo Rossiya 24, yavuze ibikorwa byiza by’ingabo ze muri Ukraine, avuga ko ari iby’ubutwari kuko ngo bagiye kurwanya ingengabitekerezo y’Aba-Nazi.
Perezida Putin yavuze ko imiryango y’abasirikare baguye ku rugamba izahabwa impzamarira.
Ubutegetsi bw’Uburusiya buvuga ko abasirikare 498 baguye ku rugamba muri Ukraine, gusa
Ukraine ivuga ko abo yishe ari inshuro 11 z’abo bavugwa.
Perezida Putin yavuze ko urugamba muri Ukraine rugenda uko rwari rwateguwe.
Yirinze kuvuga intambara akoresha “special military operation” (ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe) nyamara muri Ukraine n’ahandi bavuga intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.
Putin ashinja ingabo za Ukraine gufata bugwate abanyamahanga no gukoresha abaturage nk’ingabo y’urugamba.
Yavuze ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine bahoze ari bamwe bityo ko ashaka gusenya urwango ku Burusiya ruterwa n’Abanyaburayi (na America).
Mbere gato yavuganye na Perezida Emmanuel Macron iminota 90
Perezida Vladimir Putin yabwiye Emmanuel Macron w’Ubufaransa ko intego ze muri Ukraine ari ukugabanya ingufu za gisirikare no gutuma iba igihugu kidafite uruhande kirimo (neutral status) kandi ngo bizagerwaho.
Muri iyo minota 90 baganiriye, Putin yabwiye Macron uko ubutegetsi bwa Ukraine butinza ibiganiro biha umwanya Uburusiya wo kongera urutonde rw’ibyo bwifuza byakorwa.
Putin yanabwiye Perezida Macron ko atemeranya na we ku ijambo yavuze ku wa Gatatu amushinja kuba ari ufite uruhare wenyine mu gutangiza intambara ya Ukraine.
UMUSEKE.RW