Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ijambo Putin yabwiye “Akanama k’Abayobozi b’Umutekano mu Burusiya”

Ubwo Perezida Vladimir Putin yagiranaga inama n’Abayobozi bakuru mu ngabo (Russian Security Council), yashimye uko ingabo ze zirimo kwitwara ku rugamba muri Ukraine avuga ko ari “abanyamurava”.

Putin avuga ko intego zamujyanye muri Ukraine zizagerwaho ntakabuza

Ijambo rya Putin ryo ku gicamunsi cyo ku wa Kane ryanyize kuri televiziyo Rossiya 24, yavuze ibikorwa byiza by’ingabo ze muri Ukraine, avuga ko ari iby’ubutwari kuko ngo bagiye kurwanya ingengabitekerezo y’Aba-Nazi.

Perezida Putin yavuze ko imiryango y’abasirikare baguye ku rugamba izahabwa impzamarira.

Ubutegetsi bw’Uburusiya buvuga ko abasirikare 498 baguye ku rugamba muri Ukraine, gusa

Ukraine ivuga ko abo yishe ari inshuro 11 z’abo bavugwa.

Perezida Putin yavuze ko urugamba muri Ukraine rugenda uko rwari rwateguwe.

Yirinze kuvuga intambara akoresha “special military operation” (ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe) nyamara muri Ukraine n’ahandi bavuga intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Putin ashinja ingabo za Ukraine gufata bugwate abanyamahanga no gukoresha abaturage nk’ingabo y’urugamba.

Yavuze ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine bahoze ari bamwe bityo ko ashaka gusenya urwango ku Burusiya ruterwa n’Abanyaburayi (na America).

 

Mbere gato yavuganye na Perezida Emmanuel Macron iminota 90

Perezida Vladimir Putin yabwiye Emmanuel Macron w’Ubufaransa ko intego ze muri Ukraine ari ukugabanya ingufu za gisirikare no gutuma iba igihugu kidafite uruhande kirimo (neutral status) kandi ngo bizagerwaho.

Muri iyo minota 90 baganiriye, Putin yabwiye Macron uko ubutegetsi bwa Ukraine butinza ibiganiro biha umwanya Uburusiya wo kongera urutonde rw’ibyo bwifuza byakorwa.

Putin yanabwiye Perezida Macron ko atemeranya na we ku ijambo yavuze ku wa Gatatu amushinja kuba ari ufite uruhare wenyine mu gutangiza intambara ya Ukraine.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI