Havugimana Andre wo mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, mu Mudugudu wa Birembo, wari umaze iminsi ashakishwa nyuma yaho imvura yaguye ku wa 25 Gashyantare 2022 isenye inzu ye ndetse ikanamutwara .
Umurambo we wasanzwe mu gishanga cyigabanya Umurenge wa Kibagabaga na Kinyinya cyitwa Nyagisenyi Rufigiza.
Umugore wa Nyakwigendera asobanurira TV1 uko byagenze yagize ati “Imvura nyinshi yahise igwa akimara kwinjira mu nzu. Turi kumwe n’abana babiri, undi yari ku ishuri. Ubwo muri ako kanya, nagiye kubona mbona igikuta cya hano haruguru, mbona amazi atangiye gucunshumuka. Ndamubwira ngo twavuye aha ko mbona atangiye kuba menshi.
Aravuga ngo ndayakuraho ntacyo ari bube. Ubwo afata umukoropesho, ayasohora mu muryango. Uko ayasohora niko aza ari menshi cyane. Noneho umwana ndamufata ndamusohora, dusohokera mu gikari, undi mwana umwe basigaranye ni we wampamagaye ambwira ngo Mama, Papa amazi aramutwaye.”
UMUSEKE wavugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo, mu butumwa
bugufi yahaye umunyamakuru, yemeje ko koko umurambo wa nyakwigendera wabonetse ndetse avuga ko kuri ubu abaturage bari gufashwa.
Uyu muyobozi yirinze kugira byinshi atangaza ku butabazi bw’ibanze baba bari guhabwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline, aherutse kubwira UMUSEKE ko abaturage basabwa kwimuka aho bari mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Nabo ubwabo bagomba kureba aho bari, iyo ibiza bije biza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntibategereze ngo ubuyobozi bubabwire ngo muhave. Nabo ubwabo bakibwiriza bakahava,nyuma bakatukagana bafite ibindi bibazo ariko mbere ya byose bagatabara ubuzima bagahunga ahantu habi.”
Usibye kuba iyi mvura yari yatwaye ubuzima bw’umuturage, yanangije inzu zisaga 50 inangiza imyaka mu mirima.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW