Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gasabo: Umurambo w’umugabo watwawe n’imvura wabonetse

Havugimana Andre wo mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, mu Mudugudu wa Birembo, wari umaze iminsi ashakishwa nyuma yaho imvura yaguye ku wa 25 Gashyantare 2022 isenye inzu ye ndetse ikanamutwara .

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Umurambo we wasanzwe mu gishanga cyigabanya Umurenge wa Kibagabaga na Kinyinya cyitwa Nyagisenyi Rufigiza.

Umugore wa Nyakwigendera asobanurira TV1 uko byagenze yagize ati “Imvura nyinshi yahise igwa akimara kwinjira mu nzu. Turi kumwe n’abana babiri, undi yari ku ishuri. Ubwo muri ako kanya, nagiye kubona mbona igikuta cya hano haruguru, mbona amazi atangiye gucunshumuka. Ndamubwira ngo twavuye aha ko mbona atangiye kuba menshi.

Aravuga ngo ndayakuraho ntacyo ari bube. Ubwo afata umukoropesho, ayasohora mu muryango. Uko ayasohora niko aza ari menshi cyane. Noneho umwana ndamufata ndamusohora, dusohokera mu gikari, undi mwana umwe basigaranye ni we wampamagaye ambwira ngo Mama, Papa amazi aramutwaye.”

UMUSEKE wavugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo, mu butumwa
bugufi yahaye umunyamakuru, yemeje ko koko umurambo wa nyakwigendera wabonetse ndetse avuga ko kuri ubu abaturage bari gufashwa.

Uyu muyobozi yirinze kugira byinshi atangaza ku butabazi bw’ibanze baba bari guhabwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline, aherutse kubwira UMUSEKE ko abaturage basabwa kwimuka aho bari mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Nabo ubwabo bagomba kureba aho bari, iyo ibiza bije biza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntibategereze ngo ubuyobozi bubabwire ngo muhave. Nabo ubwabo bakibwiriza bakahava,nyuma bakatukagana bafite ibindi bibazo ariko mbere ya byose bagatabara ubuzima bagahunga ahantu habi.”

Usibye kuba iyi mvura yari yatwaye ubuzima bw’umuturage, yanangije inzu zisaga 50 inangiza imyaka mu mirima.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI