Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AFCON2021: Misiri na Guinea zageze muri ¼ bigoranye nyuma yo kwitabaza penaliti

Igipe y’Igihugu ya Misiri na Guinea Equatorial zasoreje ibindi bihugu kujya mu mikino ya ¼ ya CAN 2021 nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hagashyirwaho iminota 30 y’inyongera ariko nayo kwisobanura bikananirana maze hakitabazwa penaliti.

Guinea Eq. na Misiri zageze muri kimwe cya kane bigoranye kuko hitabajwe na penaliti

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022 muri Cameroun ahari kubera imikino Nyafurika CAN 2021, hasozwaga imikino ya 1/8 maze Misiri na Guinea zikomeza muri ¼ nyuma y’uko Misiri iserezereye Cote d’Ivoire kuri penaliti 5 kuri 4, naho Guinea Equatorial ikomeza nyuma yo gutsinda penaliti 6 kuri 5 za Mali.

Ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Cote d’Ivoire na Egypt zatanaga mu mitwe. Ni umukino  watangiranye imbaraga ku mpande zombi cyane cyane ku bakinnyi  b’aya makipe bakina ku mugabane w’Uburayi nka Mohamed Salah ukinira Liverpool n’abandi nka Mohamed Elneny.

Ni mu gihe Cote d’Ivoire nayo abakinnyi nka Nicolas Pepe, Eric Bailly, Serge Aurier nabo bari bahanzwe amaso nk’abakinnyi bakina muri Shampiyona zikomeye ku mugabane w’uburayi.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yananiwe kwisobanura hongerwaho iminota 30 y’inyongera nayo birananira, maze hitabazwa penaliti ariko Misiri birangira ikomeje nyuma yo kwinjiza penaliti zayo soze naho Cote d’Ivoire inanirwa kwinjiza penalite zayo zose kuko Eric Bailly ukinira Manchester United yananiwe kuyinjiza.

Ku rundi ruhande, ku saa tatu z’ijoro ikipe ya nyuma yagombaga kujya muri ¼ nibwo yagombaga kumenyekana hagati ya Mali na Guinea Equatorial. Aya makipe yombi nayo iminota 90 y’umukino yarangiye byananiranye hongerwaho iminota 30 y’inyongera nabwo biba iby’ubusa. Gusa ubwo hitabazwaga penaliti Mali yaje gusezererwa nyuma yo gutsindwa kuri penaliti, aho yinjije 5 Guinea ikinjiza penaliti 6.

Misiri na Guinea Equatorial zikaba zasanze andi makipe ya Cameroun, Senegal, Gambia, Burkina Faso na Tunisia ndetse na Moroc mu mikino ya kimwe cya kane.

Imikino ya mbere ya ¼ ikazakinwa tariki 29 Mutarama aho ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Gambia izakina na Cameroun yakiriye iri rushanwa, naho saa tatu z’ijoro kuri uwo munsi Burkina Faso igatana mu mitwe na Tunisia.

Bucyeye bwaho tariki 30 Mutarama 2022, saa kumi n’ebyri Misiri izacakirana na Moroc naho saa tatu z’ijoro Senegal ikine na Guinea Equatorial.

Cote d’Ivoire yasezerewe kuri penaliti 5 kuri 4

Cote d’Ivoire na Misiri iminota y’umukino kwisobanura byari byananiranye hitabazwa penaliti

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI