Biteganyijwe ko aya matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda azahaguruka i Kigali ku wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo mu 2023. Rimwe rigizwe n’abapolisi 160 bazajya i Juba muri Sudani y’Epfo, mu gihe abandi 180 bazajya muri Centrafrique mu gace ka Bangassou.
Aba bapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo mu 2023, nibwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yagiranye ibiganiro na bo mbere yo gufata indege bajya mu kazi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko CG Felix Namuhoranye yabonanye n’aba bapolisi kugira ngo abagezeho impanuro.
Ati “Impanuro ziba ari nyinshi ariko icya mbere, nubwo bagiye bahagarariye u Rwanda, batwaye Ibendera ry’u Rwanda ariko bazambara ibirango by’Umuryango w’Abibumbye, mu yandi magambo bazakora inshingano bahawe n’uhagarariye Loni muri ibyo bihugu bagiyemo. Ni ukubibutsa ko ibyo bagiye gukora byose hari andi mabwiriza bazahabwa aturutse ku Munyamabanga mukuru wa Loni.”
Yakomeje avuga ko ikindi yabibukije ari ukwitwara neza. Ati “Yabagiriye inama yo kwitwara neza, birumvikana ko utakuzuza inshingano hatabayeho imyitwarire myiza, gukora kinyamwuga, hatabayeho gukora barangwa n’indangagaciro nyarwanda kugira ngo babashe guhesha ishema igihugu cyabatumye.”
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko mu bindi aba bapolisi basabwe harimo gukorana neza n’Abanyarwanda bazasanga muri ibi bihugu bagiye gukoreramo akazi.
Biteganyijwe ko ubutumwa bw’aba bapolisi buzamara umwaka nyuma bakagaruka mu Rwanda.
U Rwanda rugiye kohereza muri Sudani y’Epfo na Centrafrique abapolisi 340