Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Sida ntaho yagiye,urubyiruko rusabwa kutavunira ibiti mumatwi.

VIH SIDA Ntaho yagiye kandi irica

Ubyiruko ruranengwa kuvunira ibiti mu matwi kuri virus itera Sida,nyamara ntaho yagiye.

Dr Ikuzo Basile wa RBC avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga

Virus itera Sida ku isi,iracyahangayikishije cyane kuko itarabonerwa umuti cyangwa urukingo,uretse kuba haramaze kuboneka imiti ishobora kugabanya ubukana bwayo.

Taliki ya 1 ukwezi k’Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo ku rwanyanya virus itera sida,aho muruyu mwaka,byagaragaye cyane ko mu Rwanda urubyiruko rwateshutse cyane kungamba zo gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa Virus itera Sida.

Mu Rwanda urubyiruka ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwatabarijwe nyuma y’aho imibare yerekanye ko arirwo rwandura virusi itera SIDA kurusha abakuze,aho hanagarukwa kungero zibuvugwa ko aho gutinya virus itera Sida basigaye batinya gutwara inda.

Abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima by’umwihariko kuri virusi itera SIDA bibumbiye muri ABASIRWA (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA)ubwo hizihizwaha uyu munsi muzamahanga mu karere ka Huye mu nkuru zabo bakoze zibanze kurubyiruko cyane aho imibare y’ikigo kigihugu gishinzwe ubuzima arirwo yagarutse nkikibazo kuko arirwo rwugarijwe cyane kurusha ibindi byiciro.

Uyu munsi warufite insanganyamatsiko igira   iti’’Rubyiruko tube ku isonga mu guhangana na Sida’’Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (rbc)iragaza ko abanduye kurubu basaga ibihumbi 230 bangana na 3% muribo abafata imiti bakaba bageze kugipimo cya 94%.

Urubyiruko rurui hagati y’imyak 15 -24 nirwo rurri kugira buri hejuru

Impamvu bikekwa ko urubyuruko ruri kwibasirwa cyane Dr Ikuzo  Basile  uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo  cy’Igihugu gishinzwe ubuzima  RBC , yagaragaje ko biterwa no kuba muriyi minsi urubyuruko rwadohotse cyane ,rukaba rutakitabira serivisi zo kwirinda VIH,anongeraho ko ibishuko byabaye byinshi kandi ngo iyo urebye ubona  ko abangavu  ari bo bafite ibyago byinshi kuruta ingimbi.aha akaba agaragaza ko Leta yifuza na minisiteri y’ubuzima muri rusange aruko urubyiruko  rumenya ko virusi itera sida ihari, kandi ko ishobora kwica.

 

VIH SIDA Ntaho yagiye kandi irica

Urubyuruko kandi rwo mu karere ka Huye ahizihirijwe uyu munsi muzamahanga narwo ruvuga ko rutapfa guhakana ibivugwa ko arirwo ruri kwibasirwa,cyane gusa narwo rukagaruka kubishuko buri hanze aha nubuzima bushaririye benshi babamo,bakanashinja benshi mubangavu kuba kwisonga mubwandu bushya

Umwe waganiriye nikinyamakuru Burigihe.com yavuze ko nubwo hari kuvugwa urubyuruko urwinshi rwanduzwa nabantu bakuze,bafite ubushobozi banyanyagiza virus mubakiri bato,nabo bakaba intandaro yo kuyikwirakwiza muburungano ikibazo babona ko kibangamye cyane kandi kizakomeza no kugira ingaruka mugihe ntagikozwe mumaguru mashya.

 

Bigirimana Noella yavuze ko nubwo igihugu gihagaze neza mu kurwanya Virus itera SIDA,hakiri imbogamizi mukuyirwanya murubyiruko kuko ngo ariho hari kugaragara umubare munini w’ubwandu bushya aribo ubonekamo,ibi kandi yabivuze mugihe leta y’urwanda inakomeje gushakira abanyarwanda banduye virus itera sida imiti igabanya ubukana mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

Bigirimana Noella wa RBC avuga ko leta igiye kongera aho abantu bipimishiriza Virus itera Sida

 

 

 

 

 

 

 

Yongeyeho ko kurubu Leta yafashe gahunda yo kongera ahipimishirizwa Sida kugira ngo abagifite imbogamizi yo kwipimisha iveho,ibi kandi ngo bizafasha benshi gutinyuka bipimishe kubwinshi kugira buri wese amenye uko ahagaze. Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.

Kugeza ubu mu Rwanda hatangiye ubukangurambaga aho hifuzwa ko kugeza mu mwaka 2030 urwanda rwaba rwaranduye virus itera Sida burundu.

Manirahari Jacques

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI