Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Lt Gen Muganga yitabiriye inama y’Abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarak Muganga uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama y’Abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika yahuye na Maj Gen Andrew M. Rohling baganira ku kuzamura ubufatanya mu kongerera ubushobozi igisirikare.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagiranye ibigano by’ubufatanye mu bya gisirikare na Maj Gen Andrew M. Rohling

Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2022, nibwo Lt Gen Mubarak Muganga yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika yabereye Colombus Ironworks Convention Center muri Leta Zunze z’Amerika nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda RDF.

Ni inama igamije guhugura aba Bagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka ku kubaka inzego zikomeye kandi zifite ubuyobozi buhamye.

Iyi nama nama yari yitabirwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’ibihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo Maj Gen Andrew M. Rohling umuyobozi w’ingabo z’Amerika mu Majyepfo y’Uburayi ndetse no muri Afurika, ifungurwa ry’iyi nama ryari ryitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’ingabo z’Afurika, Madamu Childi Blyden.

Lt Gen Mubarak Muganga akaba yaragiranye ibiganiro by’ubufatanye mu bya gisirikare na Maj Gen Andrew M. Rohling uhagarariye ingabo z’Amerika muri Afurika n’Amajyepfo y’Uburayi, harimo ibiganiro bigamije ubufatanye mu byagisirikare hagamije kungera ubushobozi harimo n’amahugurwa.

Mubarak Muganga yazamuwe mu ntera ku wa 4 Kamena 2022 avanwa ku ipeti rya Major General ashyirwa kuri Lieutenant General ari nabwo yahise ahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka akuwe ku kuba umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI