Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Inzu Abanyakigali bategeramo imodoka mu isura nshya iteye amabengeza

Umujyi wa Kigali wagaragaje ishusho y’inzu z’ubwugamo zizashyirwa hamwe mu hategerwa imodoka zitwara abagegnzi, zizaba zikozwe mu buryo bugezweho.

Izi nzu zizaba zikozwe mu buryo bugezweho

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza imiterere y’izi nzu yashyizwe kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza uko zizaba ziteye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuga ko ubu bwugamo buzaba burimo aho gucomeka tephone mu gihe umuntu yifuza kurahura umuriro muri telephone ye ndetse zikazaba zirimo internet y’ubuntu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko igice cya mbere cy’uyu mushinga, kizatangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage.

Bukavuga kandi ko igice cya kandi na cyo kizahita gikurikiraho mu yindi mihanda itandukanye yo muri Kigali kikazaba kigizwe n’inzu 22 z’ubwugamo ku batega imodoka

Umujyi wa Kigali usanzwe ushyiraho ibikorwa bigamije kurimbisha uyu mujyi urahirirwa ubwiza n’abatari bacye birimo gutera ibiti no gushyiraho ubusitani burimo indabo zitohagiye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi buherutse kongera ibikorwa by’imyidagaduro aho ibice bibuzwamo kunyuramo ibinyabiziga [Car Free Zone] byagiye byongerwa.

Mu minsi ishize, ahazwi nko mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, hashyizwe igice gikomwemo ibinyabiziga, cyanarimbishijwe mu buryo bw’ubugeni kizajya kifashishwa n’abajya kuhafatira ifunguro cyangwa icyo kunywa.

Nanone kandi ku Gisimenti hari umuhanda wahawe igihe uzajya uba ubujijwemo kunyuramo ibinyabiziga mu minsi igize impera z’icyumweru ikazajya yifashishwa n’abasanzwe bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiribwa kuzajya bakiriramo abakiliya.

 UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI