Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Birashoboka ko abantu barenga 100 bapfiriye mu mpanuka y’Indege yabereye mu Bushinwa

Capitaine w’ikipe y’igihugu ya Guinée, Naby Laye Keïta ategerejwe i Kigali

UPDATED: Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ikigoroba mu Bushinwa ku wa Mbere, abatabazi bari aho indege yaguye babashije kubona bimwe mu byo abagenzi bari bafite ariko nta kimenyetso cy’uko hari umuntu n’umwe warokotse mu barenga 100 bari bari mu ndege.

Uru rugendo rwa sosiyete yitwa China Eastern rwari rwahawe code, (flight MU5735), indege yari itwaye abantu 132 nubwo mbere byavugwaga ko bagera ku 133, gusa indege yaje kugwa mu gace k’imisozi mu Ntara ya Guangxi.

Icyateye impanuka ntikiramenyekana, ubundi indege ya Boeing 737-800 umutekano wayo wari wizewe.

Abo mu miryango y’abari mu ndege bategereje kumva inkuru y’ibyabaye, gusa aho abatabazi bari bakomeje gushakisha uwaba yararokotse, gusa nta jambo na rimwe ry’uko haba hari uwarokotse rivugwa, haba mu bayobozi n’ibinyamakuru byo mu Bushinwa, ndetse nta murambo uraboneka.

Iriya ndege yarimo abantu 123 b’abagenzi n’abandi 9 bayikoramo imaze kwisenura hasi yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro.

BBC

 

Indege, Boeing 737 ya sosiyete China Eastern Airlines yari amabantu 133 yakoze impanuka ntiharamenyekana umubare w’abayiguyemo n’abarokotse.

Ingede ya sosiyete China Eastern Airlines (Photo Internet)

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta mu Bushinwa Tengxian, avuga ko impanuka yabereye mu Ntara y’Amajyepfo y’Ubushinwa ya Guangxi Zhuang.

Iyi ndege yavaga Kunming ijya Guangzhou ikaba yaguye mu gace k’imisozi, aho amashusho yok u mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ishya ikagurumana.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI