Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kicukiro: Abatanga serivise z’ikoranabuhanga bahuguwe ku kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 mu Karere ka Kicukiro hashojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yaragenewe abakoresha serivise z’ikoranabuhanga bafasha abaturage gusaba serivisi mu ikoranabuhanga.

Aba-Agents b’Irembo bavuze ko hari byinshi bungutse bizabafasha mu kazi kabo

Abatanga serivise hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 25 bo mu Karere ka Kicukiro nibo bashoje aya mahugurwa agamije kuzamura ubumenyi bwabo ku gutanga izi serivisi , beretswe amahirwe n’inyungu mu gutanga serivisi inoze.

Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda ICT Chamber, Rwanda Telecenter Network n’umushinga w’Ihuzo uzwi nk’umufatanyabikorwa mu bucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwubatswe mu korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ntibiragerwaho uko bikwiye hirya no hino mu gihugu.

Nk’ab-‘gents b’Irembo hirya no hino mu gihugu bumvikana bijujutira zimwe muri serivise zayo, bavuga ko Internet igenda nabi ndetse hakaba hari n’ubumenyi budahagije kuri zimwe muri serivise zitangirwa kuri uru rubuga.

Bamwe mubatanga serivisi z’ikoranabuhanga bo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi ibiri bahuriza ku kibazo cy’ibikoresho ndetse na Internet bibandindiza ku gutanga serivise nziza kandi ku gihe.

Aba ba-Agents berekanye ko bafite ikibazo cya Internet igenda nabi bigatuma batanga serivise itanoze, bagaragaje ko hari na serivise umuturage yaka ikanga bikaba ngombwa ko atangira bundi bushya.

Usibye ikibazo cya Internet, aba-Agents basabye Rwanda ICT  Chamber ko yabafasha bakabona ibikoresho bifite ubushobozi kuko byagaragaye ko hari ubwo umu Agent afungura imbuga zitandukanye zikarusha imbaraga imashini akoresha bigacyerereza umuturage.

Mu bibazo bagaragaje harimo kuba badafite ubumenyi kuri serivise zimwe na zimwe,bagasaba ko hajya habaho amahugurwa kenshi abafasha kunoza aka kazi.

Bashimye ubumenyi bahawe muri iyi minsi ibiri bagaragaza ko hari byinshi bungutse kandi bizafasha mw’iterambere rya serivise nziza.

Mpumuro François ,Umukozi w’Ikigo Rwanda Telecentre Network gishinzwe gukurikirana imikorere yaba-Agents b’Irembo avuga ko mu Rwanda habarurwa abatanga izi serivise bagera ku 3,500.

Yabwiye UMUSEKE ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo ikibazo cya internet ndetse n’umuriro w’amashanyarazi bitaragera hose mu gihugu kandi abaturage bakeneye serivise z’ikoranabuhanga.

Yasabye aba-Agents b’Irembo guharanira kuba inyangamugayo bagakora akazi kabo neza, birinda guca amafaranga y’ikirenga abaturage no kubyaza umusaruro amahugurwa baba bahawe.

Mpumuro yavuze ko amahugurwa nk’aya bayabonamo inyungu yo kubongera ubumenyi.

Ati “Nicyo RTN na ICT Chamber dufatanya kugira ngo aba-Agents bacu babashe kongera ubumenyi, babashe gusobanukirwa ibyo batazi, babashe gutanga serivisi nziza no kwiyubaka.”

Prudence Twahirwa, Umukozi w’Ikigo gishinzwe ibirebana n’ikoranabuhanga mu rwego rw’abikorera ICT Chamber, yavuze ko ikigambiriwe ari ukubafasha gutera imbere mu mufuka no kwagura ubumenyi bwabo.

Yabasabye ko aya mahugurwa ataba amasigara cyicaro, abasezeranya gukorana bya hafi mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Hariho na gahunda yo guhanga imirimo igiye itandukanye ni mwebwe n’ubundi, abantu bahawe amahugurwa y’Ihuzo nibo tuzaheraho.”

Yashimye aba bahuguwe ko bashoboye kwihangira umurimo bifashishije ikoranabuhanga anabasaba gufasha abaturage kubona serivisi nziza kandi vuba.

Twahirwa yababwiye ko aya mahugurwa ari ikintu gikomeye kw’iterambere ry’igihugu ko ubumenyi bahawe bagomba kubukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Abahanga mu birebana n’ikoranabuhanga, basanga igihe kigeze ngo abanyarwanda babyaze umusaruro amahirwe bafite yo kugira murandasi imaze kugezwa henshi mu gihugu.

Umushinga Ihuzo ukomeje guhuriza hamwe abantu batandukanye mu kubyaza amahirwe telefoni zabo na murandasi igihugu kimaze gushoramo byinshi.

Gutanga Serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kur’ubuga Irembo mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga mu gutanga serivisi nziza ku Baturage ku kigero cya 95.48%.

Muri rusange izi serivisi zatanzwe ku kigero cya 94.96%.


Prudence Twahirwa, Umukozi w’Ikigo gishinzwe ibirebana n’ikoranabuhanga mu rwego rw’abikorera ICT Chamber

Mpumuro François ,Umukozi w’Ikigo Rwanda Telecentre Network  yabasabye kuba inyangamugayo mu kazi kabo

Beretswe amahirwe yo gukorana na Equity Bank

Bagaragaje internet igenda icikagurika nk’imbogamizi mu mitangire ya serivise inoze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI