Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Umurundi yemereye impunzi z’Abanya-Ukraine imfashanyo y’ibilo 100 by’ibigori

Adrien Nimpagaritse, Umurundi uzi ubuhunzi kuko yigeze guhungira muri Tanzania, yatanze ibilo 100 by’ibigori yejeje kugira ngo bihabwe impunzi z’Abanya-Ukraine zakuwe mu byabo n’intambara.

Adrien Nimpagaritse yavuze ko ibyo yejeje yifuza guhaho Abanya-Ukraine bababaye

Uyu mugabo usanzwe atuye muri Komini ya Butaganzwa mu Ntara ya Ruyigi, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutanga iyi nkunga kuko yumvise ubuzima bugoye bw’Abanya-Ukraine bakuwe mu byabo n’intambara bashojweho n’u Burusiya.

Yabwiye BBC ko asanzwe azi ubuzima bushaririye bw’ubuhunzi kuko na we yabaye impunzi, agahita yumva ko hari icyo agomba gufasha impunzi z’Abanya-Ukraine.

Yagize ati “Ndi umuhinzi ntakindi mfite natanga arimo umutima w’urukundo ndawufite. Nemeje gutanga ibilo 100 by’ibigori.”

Adrien Nimpagaritse uvuga ko yabaye impfubyi afite imyaka ine, yakomeje avuga ko yahungiye muri Tanzania inshuro nyinshi, bityo ko azi neza ubuzima bugoye bw’ubuhunzi.

Yagize ati “Nabonye uko kuba impunzi bibabaje, uburyo twaburaga ibyo turya, umuntu yaduha umwumbati twumvaga tugize amahoro cyane.”

Uyu Murundi uvuga ko ubwo yari mu buhunzi, imfashanyo yose bahabwaga bumvaga inejeje yewe ko n’uwabahaga amazi yo kunywa bumvaga ari igitangaza, ati “nanjye ni wo mutima nagize.”

Nimpagaritse yasabye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR kuba yaza kwakira iyi nkunga ye y’ibilo 100 by’ibigori igashyikirizwa impunzi z’Abanya-Ukraine.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI