Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rusizi yashyikijwe igikombe cyo kuba ku mwanya wa Gatanu muri Ejo Heza 2020-2021

Akarere ka Rusizi kashyikirijwe igikombe cya Ejo Heza, gitanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ku kuba karaje ku mwannya wa gatanu  mu Turere twambere mu gihugu mu kuzigama muri Ejo Heza umwaka wa 2020-2021.

RSSB ishyikiriza akarere igikombe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe, ko kuba karaje kuri uyu mwanya atari ubushobozi bw’ubuyobozi gusa bushimira abafatanyabikorwa, ndetse na bamwe mu bayobozi b’Imirenge yabaye iya mbere mu kwinjiza amafaranga menshi muri Ejo Heza mu mwaka 2020-2021.

Ntivuguruzwa Gervais ni umuyobozi w’Umurenge wa Bugarama waje ku mwanya wa mbere, ati “Twashimiwe kuba twarabaye abambere mu kwizigama muri Ejo Heza 2020-2021, twafashijwe n’uko dufite abaturage benshi babarizwa ahantu hamwe mu matsinda n’amakoperative bakora ubuhinzi bw’umuceri bikatworohera kubageraho, tukabasobanurira na bo bakadusobanuza.”

Umurenge wa Muganza wahembwe nk’uwinjije abanyamuryango benshi muri Ejo Heza, Ngirabatware James uyobora uyu Murenege ati ”Mu Murenge wa Muganza, dufite abantu benshi babumbiye mu makoperative n’amatsinda niyo nzira twinjiriyemo, ni umuntu ku giti cye wijyanamo ntabwo bamukata amafaranga atabyemeye.”

Dr. Kibiriga Anicet umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yashimiye abaturage bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye anabasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo umwaka utaha bazaze ku mwanya wa mbere.

Ati ”Ni igikombe cyo kwesa umuhigo wa Ejo Heza ku rwego rw’igihugu twabaye abagatatu turifuza ko iki gikombe kizahora muri kano Karere n’umwaka utaha tukazagitwara. Turashimira abaturage umuhate bashyira muri gahunda zitandukanye, turabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga Akarere kacu gakomeze kese imihigo.”

GATERA Augustin umuyobizi wa Ejo Heza mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yavuze ko hashyizweho gahunda yo guhemba Uturere hagamijwe gushishikariza utundi Turere gushyiramo imbaraga mu gushishikariza abaturage kwizigama.

Ati ”Ni gahunda yo gushishikariza n’utundi Turere kubikora dushyiremo imbaraga bashishikarize abaturage kwizigamira muri Ejo Heza bazagire amasaziro meza.”

Yanavuze ko  kuba Uturere two mu mujyi ari two usanga tuza mu myanya ya nyuma mu kwizigama muri Ejo Heza byaratewe n’icyorezo cya COVİD-19.

Ati ”Tumaze imyaka ibiri twarugarijwe na COVİD-19 icyo kintu cy’imbogamizi mu Turere tw’imijyi nitwo twabaga muri za guma mu rugo abantu bo mu mijyi ni bo babaho bitewe n’ibyo binjije ku munsi, ntabwo wari kumubwira kwizigamira yabuze n’icyo kurya.”

Yakomeje avuga ko kuba Imirenge irimo VUP nyinshi ariyo igaragaramo ubwitabire bwo kwizigama muri Ejo Heza usanga abenshi bari mu zabukuru badafite n’amahirwe yo kwizigamira, ubukanguramba buba bwakozwe.

Ati “Ejo Heza yagiriyeho abantu badafite amahirwe yo kwizigamira cyane cyane abari mu zabukuru, abenshi baba mu byiciro, icya mbere, icya kabiru n’icya gatatu by’ubudehe abakora imirimo itanditse, kuba iyi Mirenge ifite abari muri Ejo Heza benshi ni ubukangurambaga dukora.”

Uturere dutatu twabaye utwambere mu bwizigame bwa Ejo Heza ni utwo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku wa 16 Werurwe, 2022 ubwizigame bwari bugeze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 27, 4 zazigamwe n’abantu 1, 500, 050.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHURE Donatien
UMUSEKE.RW / RUSIZI.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI