Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yakiriye General Mahamat Idriss Déby Itno uyoboye Tchad

UPDATED: Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame mu biro bye yakiriye General Mahamat Idriss Déby Itno, Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka gisirikare (Chairman of the Transitional Military Council) akaba na Perezida wa Chad/Tchad.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Perezida wa Chad, General Mahamat Idriss Déby Itno

Gen Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda abanza kwakirwa ku kibuga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Nyuma nibwo yagiye kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro.

Ibiganiro byabo bombi byabereye mu muhezo w’Itangazamakuru, gusa mbere habayeho ibirori byo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, no kwereka Gen Mahamat Idriss Déby Itno bamwe mu Bayobozi b’u Rwanda bari kuri Village Urugwiro kumwakira.

AMAFOTO @Village Urugwiro Twitter

 

Inkuru yabanje: Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho  akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad Gen Mahamat Idriss Deby Itno ari Kigali.

Perezida wa Repubulika ya Tchad Gen Mahamat Idriss Deby Itno yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Yagize ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta.

Gen Mahamat Idriss Deby Itno ayoboye inzibacyuho nyuma yaho muri Mata 2021 ise Idriss Delby Itno yishwe  n’amasasu ubwo yari yagiye ku rugamba gufasha abasirikare mu guhashya abarwanya iki gihugu baturutse mu Majyaruguru  yacyo.

Muri Gicurasi 2021, Perezida Kagame yaganiriye na  Abdelkerim  Deby Itno nk’intumwa idasanzwe akaba  yari akuriye ibiro bya Perezida w’Inama ya Gisirikare y’inzibacyuho muri Tchad.

Icyo gihe Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta hamwe n’Ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi  n’umutekano (NISS).

Gusa nta byinshi byatangajwe  ku biganiro bagiranye icyo gihe.

Muri Kamena 2016 uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno mbere y’uko yicwa  yari  yaje mu Rwanda  mu ruzinduko rw’akazi abonana na Perezida wa Repubulika.

Tchad ni kimwe mu bihugu byakunze kugarizwa n’ibibazo by’umutekano  muke  irimo imitwe yitwajwe intwaro  myinshi  irwanya ubutegetsi buriho, yabaye intadaro y’urupfu rwa Perezida Itno wari wajyanye n’ingabo kurwanya izo nyeshyamba.

Biteganyijwe ko Mahmat asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi kandi akaza kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-wa-tchad-marechal-idriss-deby-yishwe-ninyeshyamba.html?fbclid=IwAR2JHvKtj82CIKtniMZ0c_v0xJLX991WzcU7DNkGQ255r2lIij7Q3n3_ve0

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI