Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Biogaz 339 zahubatswe 216 ntizikora, abaturage baratunga agatoki abazibahaye kubatererana

*Biogaz ye yaraturitse ivunagura insina iramanuka ajya kuyitora mu kabande

Mu 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka hatangizwa umushinga wo kubakira abaturage biogaz, gusa mu Karere ka Muhanga abazihawe amarira ni yose kuko muri 339 zubatswe izigera kuri 216 ntizikora.

Abahawe biogaz mu Murenge wa Kabacuzi abo zikora ni mbarwa ndetse abandi ntibigeze banazicanaho na rimwe

Aba baturage bashimangira ko batereranwe ndetse ntibanahugurwe bihagije ku ikoreshwa ry’izo Biogaz cyangwa ngo bajye banasurwa kenshi, ni mu gihe bagaragaza ko bari bishimiye ikorezashwa ryazo mu guteka kuko ngo bari baratandukanye n’imyotsi kandi bakabona n’ifumbire ku bisigazwa by’amase.

Bamwe mu baganiririye n’UMUSEKE abakizicanaho ni hafi ya ntabo kuko zapfuye hadaciye kabiri, ibintu bavuga ko byatewe n’uko batereranwe n’ababishinzwe kuko babaheruka bazubakirwa ndetse ntibakomeze kubaba hafi nk’abantu bari bahawe igikorwa remezo gishya batamenyereye.

Niyonzima Alphonse, atuye mu Kagari ka Buramba, mu Murenge wa Kabacuzi we biogaz yari yubakiwe yaje kugira ibibazo amatiyo araziba iza guturika irasandara, akavuga ko iyo baba baramubaye hafi biba bitaragenze uko kuko ngo atazi ikibazo cyo guturika kwayo ngo cyaturutse he.

Ati “Yatekaga ibiryo neza, gusa naje kugira imbogamizi zo kutagira amakuru byatumye iziba maze gaz iruzura, nibwo naje kumva ikintu gisa n’igiturika iva aho yari iteretse iramanuka ivunagura insina igera mu kabande. Ntabwo nakubwira ngo nihe hazibye kuko iyo nza kugira amakuru mba narahazibuye gaz itaruzurirana. Imbogamizi zabayeho ni amakuru make kuko twazihawe ariko tutazi uko tuzifata neza twirinda impanuka nk’iyambayeho.”

Nyiransabimana Florance ni umubyeyi wubatse, afite abana bane, avuga ko bari baratandukanye n’umwotsi  w’inkwi. Gusa nyuma y’imyaka ibiri ayicanaho byaje gupfa abura aho abariza.

Ati “Kubera ko abari baraziduhaye batanadusuraga yaje gupfa akarobine kagabanya umwuka mu gihe umuntu agiye guteka kagasohora amazi make, nibwo twaje gushaka umutekinisiye ukora amazi inaha aragoragoza ariko nyuma biza kurangira byanze irapfa burundu. Gusa no kubona amase n’amazi byo gukoresha ngo gaz iboneke ari nyinshi na byo byari bigoranye. Ubu yarasenyutse ntitunazi uko wenda umuntu yasana akongera kuyikoresha kuko yari yaratugabanyirije ikintu cy’inkwi.”

Nyiransabimana Florance avuga ko biogaz yari yarabagabanyirije imvune zo gutekesha inkwi ndetse baratandukanye n’umwotsi

Mukamurenzi Irene wo mu Kagari ka Ngarama, Umurenge wa Kabacuzi na we yarayubakiwe ariko umuntu yari yarasize ku rugo yashyushyagaho n’amazi ntashyuhe.

Yagize ati “Umuhungu wahabaga yambwiraga ko mu gukoresha biogaz n’amazi atashyuhaga, ubwo kubera kudakora ibikoresho bimwe batangira kubyiba mpitamo gusenya n’ibisigaye mbishyira mu nzu. Naketseko ibipimo by’amazi n’amase atabyubahirizaga ariko iyo bamuba hafi iba yarabashije gutanga umusaruro kuko naho ngarukiye mu rugo nta muntu nigeze mbona aza kunsura ngo arebe uko ikora.”

Ibi bigarukwaho na Mukabamenyi Julienne wo mu Kagari ka Buramba mu Murenge wa Kabacuzi, uhamya ko ibyuma byakorogaga amase byaje gucika agakeka ko ari uko byari bidakomeye.

Ati “Yatekaga neza ariko byaje gupfa hadaciye kabiri, ibyuma ubanza bitari bikomeye kuko byaracitse ibyakorogaga amase, njyewe biracyubatse aho nubwo ntabitekaho kuko ntabona uko nkoroga amase. Nta muntu nigeze mbona aza kudusura. Turasaba ko bakongera bakadusanira tukongera gucana.”

Mu Karere ka Muhanga hubatswe biogaz 339, izisaga 216 muri aka Karere ntizikora, 123 nizo zikora ariko na zo nyinshi muri zo ni izasanwe ku bushake bw’abaturage n’ubuyobozi.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, yavuze ko batatereranye abaturage ahubwo habayeho ko na bo ubwabo batazitayeho uko bikwiye.

Yagize ati “Abazifite bakwiye kubigiramo uruhare kuko Leta icyo yakoze ni ukubaha biogaz, umuturage akwiye kuba afite inka n’abatazifite Leta yarazibahaye, ikibazo ni uburyo bwo kuzifata neza ndetse igikomo cy’amase kikaba gito.

Umuturage niba hari igikorwa remezo yahawe aba akwiye kugira inshingano zo kugifata neza, kuyifata neza ni ukumenya uko ikora niba idafite amase ntabwo yakora, yagira ikibazo agatera intambwe akegera ubuyobozi bukareba niba yabasha kubyikemurira cyangwa bukamufasha kuyisana mu gihe ubushobozi buhari.”

Kayitare Jaqueline avuga ko muri biogaz nke zisigaye zikora zimwe muri zo zagiye zisanwa, bityo ngo umuturage wakwifuza ko yasanirwa biogaz yagana ubuyobozi bakareba impamvu yapfuye ikaba yasanwa n’umuturage ubwe cyangwa ubuyobozi mu gihe hari ubushobozi. Agasaba abagifite biogaz zikora gukomeza kuzifata neza mu gihe hari ikibazo kidasanzwe abonye akegera ubuyobozi.

Amashyiga batekagaho yarashaje, ubu abatekaga baseka bongeye kuririra mu myotsi

 

Guverinoma yahagurukiye ibihombo byabayeho mu mushinga wa biogaz

Si mu Karere ka Muhanga biogaz zitatanze umusaruro kuko mu gihugu hose hubatswe biogaz ibihumbi 9,647 ariko izigera ku bihumbi  5,014 zingana na 52% ntizikora.

Biogaz ni umushinga washowemo akayabo na Leta, buri rugo rwubakiwe biogaz rwagombaga gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Frw, Leta igatanga ibihumbi 300 Frw, gusa byagaragaye ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nta nyigo yakozwe.

Ku wa 9 Werurwe 2022, ubwo Abadepite bahamagazaga Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste ngo asobanure ibibazo byagaragaye, bamusabye ko uwahombeje uyu mushinga atahurwa akaryozwa ibi bihombo.

Dr Nsabimana Erneste, yemereye Abadepite ko abafite aho bahuriye n’ibihombo byabayeho mu mushinga wa biogaz bagomba gutahurwa bakabiryozwa.

Yagize ati “Muri system uko amafaranga yagiye akoreshwa biba bigaragara ntabwo ari ikintu gisaba imbaraga nyinshi, banyakubahwa Badepite ngirango inzego zitandukanye zishinje gukurikarana uko umutungo wa leta wakoreshejwe zizareba uko wakoreshejwe ndetse n’impamvu zatumye ukoreshwa nabi. Tuzakomeza gufatanya no gutanga amakuru kugira ngo ibibazo byose bibonerwe ibisubizo ndetse ababigizemo uruhare babihanirwe.”

Dr Nsabimana Erneste  yanasobanuye ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2022 hazaba hamaze kumenyekana ikibazo  buri biogaz idakora yagize, bityo bikazafasha mu kuba zatanga umusaruro uko byari byitezwe.

Biogaz ni imwe mu ngamba Leta yari yatekereje gushyiraho mu rwego rwo kugabanya icanwa ry’inkwi no kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Buri gikoresho cyagiye ukwazo kuko zitagikora

Niyonzima Alphonse biogaz yahawe yaje kugira ikibazo iraziba maze irasandara

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI