Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Ukraine: Umugore wari wahawe igihembo cy’umubyeyi w’Intwari yaguye ku rugamba bishengura benshi

Umubyeyi wo muri Ukraine wareraga abana 12 barimo batandatu yabyaye n’abandi batandatu b’imfubyi yari yaragize abe akaba yaranabiherewe igihembo, yaguye ku rugamba aho yavuraga inkomere z’abasirikare b’Igihugu cye, bibabaza abatari bacye muri iki Gihugu.

Yaguye ku rugamba

Olga Semidyanova wapfuye afite imyaka 48 y’amavuko, yishwe n’ingabo z’u Burusiya zashoje intambara muri Ukraine nyuma yo kumurasira ku rugamba aho yari yiyemeje kujyaho ngo arwanire Igihugu cye avura abasirikare.

Yaguye mu gace kitwa Donetsk ko mu majyepfo ya Ukraine nyuma yo kuraswa mu nda akabura ubufasha kubera imirwano yari ikomeye aho yarasiwe.

Umwana we witwa Julia, yavuze ko batarabasha gushyingura umubyeyi wabo kuko batarabona umurambo kubera imirwano iri kubera aho yapfiriye.

Uyu mwana wa nyakwigendera yagize ati “Yagerageje gutabara abasirikare. Dufite amafoto y’aho yapfiriye ariko kubera imirwano ikomeye ntiturabasha gushyingura umubyeyi wanjye.”

Semidyanova wari utuye mu gace kitwa Marhanets kari mu bilometeri 150 uvuye aho yaguye, yari aherutse guhabwa umudari w’ishimwe n’umubyeyi w’intwari kubera gufata abana batandatu b’impfubyi akabagira abe [adoption] baje biyongera ku bandi batandatu be.

Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano muri Ukrane, Anton Gerashchenko yatangaje ko Guverinoma yunamiye uyu mubyeyi.

Yagize ati “Yiyemeje kujya guhangana n’u Burusiya kanone nubwo yari abizi ko ashobora kuhasiga ubuzimaariko yiyemeje kujya kurinda Igihugu kugeza ubu apfuy. Ni Intwari y’Igihugu. Ni intwari kuri njye.”

Yari yiyemeje kurwanira igihugu cye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. kazimbaya

    March 17, 2022 at 2:06 pm

    Uyu mubyeyi aratubabaje twese.Abantu bashoza intambara,ni abanzi b’Imana kubera ko batuma ibiremwa byayo bipfa ku bwinshi.Mu by’ukuli,baba barwanya Imana.Ikibazo nuko urwana wese aba yumva afite ukuli.Akita umwanzi uwo bahanganye.Buliya PUTIN,yumva ariwe ufite UKURI.Amerika na NATO,nabo bumva bafite ukuli.Nyamara nta n’umwe ufite ukuli.Bombi ni “selfish”.Abantu tutabaye selfish,tugakundana,isi yose yagira amahoro.Hagati aho,Imana itubuza kurwana,tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zabuli 5:6 havuga.

    • bukeye

      March 17, 2022 at 4:37 pm

      @ Kazimbaya,nibyo koko,abarwana bombi bumva ko bose bafite ukuli.Kandi bakitana “abanzi” (adui mu giswahili).Intambara irasenya ntiyubaka nkuko Corporal Ntamukunzi Theogene yaririmbye muli 1998.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI