Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyuma y’imyaka 30 Umujyi wa Gisenyi wavuguruye imiyoboro y’amashanyarazi

Umujyi wa Rubavu nk’umwe mu yunganira Kigali, ku wa Gtandatu hatashye umuyoboro mushya w’amashanyarazi, ubu Umujyi watangiye guhabwa umuriro ukubye inshuro 5 uwari usanzwe uhari wacaga mu miyoboro imaze imyaka 30.

Ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zirasaga 68.48% mu gihe Akarere ka Rubavu kageze kuri 90%

Uyu mushinga Leta y’u Rwanda yawutewemo inkunga n’Ubwami bw’Ububiligi wavuguruye imiyoboro yahubatswe kera mu myaka irenga 30 ishize, yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolt (KV) 6,6  ishyirwa kuri kilovolt 30.

Ibi byakozwe hubatswe kabine 20 ndetse zose zishyirwamo imashini ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi (transformers).

Hubatswe kandi imiyoboro mishya ireshya n’ibirometero 14 by’imiyoboro y’amashanyarazi aringaniye (MV) n’ibirometero 34.7 by’imiyoboro mito (LV).

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi nka bamwe aya mashanyarazi yafashije, CSP Dr TUGANEYE Oreste avuga ko bizabafasha kuzamura ireme rya serivisi baha abaturage binagabanye igiciro cya serivisi batanga.

Ati: ’’Mbere twagiraga ikibazo cy’amashanyarazi adahagije bikadusaba gukoresha imashini zunganira amashanyarazi zikoresha mazutu bikaduhenda, ariko kuri ubu ibikoresho dukoresha ntibicyangirika kubera ibura ry’ umuriro rya hato na hato  kandi serivise ikihuta.’’

Bert Versmessen, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye gitewe ishema no kuba cyaragize uruhare mu guteza imbere ingufu mu Rwanda.

Ati: “Ibirometero bisaga 1,000 by’imiyoboro byarubatswe ibindi byongererwa imbaraga muri uyu mushinga watewe inkunga n’Ububiligi mu Rwanda. Abaturage basaga 250,000 batari bafite amashanyarazi ubu bayabona neza kandi barayakoresha. 

Uyu ni umusaruro ufatika werekana ishusho ngari y’ibigenda bigerwaho. Mu myaka mike ishize, u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu gukwirakwiza amashanyarazi. Leta y’Ububirigi yishimiye kuba yaragize uruhare muri uru rugendo rushimishije.

Aha basuye cabine zubatswe mu Mujyi wa Gisenyi

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr.Ernest NSABIMANA yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho biturutse ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse ko bukomeje kuba imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Iyi mishinga idufasha cyane kugera ku ntego za Leta zijyanye n’iteramberery’ubukungu. Nagira ngo mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nshimire Leta y’Ububirigi ikomeje gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zinyuranye.

Uyu mushinga ntiwagarukiye gusa ku kongera umubare w’abafite amashanyarazi, ahubwo wanafashije bikomeye mu kuvugurura imiyoboro isanzwe mu Rwanda ndetse no kuyongerera ingufu kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose ahagije kandi afite ubuziranenge.’

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rukomeje kugenda rutera imbere uhereye ku nganda zitanga  amashanyarazi, imiyoboro iyageza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’iyakwirakwiza mu baturage.  Intego nyamukuru u Rwanda rwiyemeje ni uko bitarenze umwaka wa 2024, ingo zose 100% zizaba zifite amashanyarazi, inganda ziyatunganya zikiyongera ku buryo ingano yayo iba ihwanye n’iterambere igihugu kigezeho, ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza ikongererwa imbaraga ku buryo nta mashanyarazi yongera gutakara cyangwa ngo acikagurike bya hato na hato.

Ubu ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zirasaga 68.48% mu gihe Akarere ka Rubavu kageze kuri 90%.

Imiyoboro y’amashanyarazi yongerewe imbaraga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

KAGAME KABERUKA  Alain/ Rubavu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI