Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Umubyeyi wemeye guha impyiko umwana we urembye yabuze ubushobozi bumugeza mu Buhinde 

NYIRANGAMIJE Brigitte ni umubyeyi w’abana batandatu wo mu murenge wa Kagano mu kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Gitwa mu Karere ka Nyamasheke, arasaba abagiraneza ubufasha bwo kuvuza umwana we witwa ISHIMWE Donat w’imyaka 20 y’amavuko ufite uburwayi bukomeye bw’impyiko amaranye imyaka ine.

ISHIMWE Donat yari ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ubu yabaye avuyemo kubera uburwayi, arasaba ubufasha

Uyu mwana uburwayi bwe bwatumye areka kwiga ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Umubyeyi yabwiye UMUSEKE uko uburwayi bwatangiye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye n’ibyo umuryango we wakoze, ndetse n’iby’ubuyobozi bw’Akarere n’umugiraneza bakoze kugira ngo umwana we ahabwe ubuvuzi.

Yagize ati ”Byatangiye arwaye amaso, yarivuje hazamo n’umuvuduko ukabije w’amaraso barawuvura hazamo n’impiko twamaze amezi atatu mu Bitaro Gihundwe bamukorera diyalize (Dialysis) ubushobozi bwa mutuweli burarangira turataha.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari umugiraneza wamwishyuriye ikiguzi diyalize ishuro eshanu zirarangira, biyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke nabwo bubisyurira diarize ebyiri kugeza ubu zararangiye.

Yavuze ko gukorerwa diyalize inshuro eshatu mu Cyumweru hishyurwa Frw 100, 000.

Uyu mubyeyi we wiyemeje guha umwana we impyiko imwe, akavuga ko ibisubizo biva kwa Muganga bigaragaza ko yavurwa agakira aramutse abonye ubushobizi bumugeza hanze y’igihugu.

ISHIMWE Donat urwaye avuga ko aho yahererwa iyo mpyiko agakira ni mu gihugu cy’Ubuhinde bikaba bitoroshye kuhagera,  agasaba ubufasha bwo kuhagera no kwivuza.

Ati ”Ndasaba ubufasha Abanyarwanda n’abavandimwe, ufite umutima w’ubugwaneza Imana yazamwitura.”

Ubuyobizi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko butari buzi iki kibazo, ko kuva bukimenye bugiye kugikurikirana busaba umwana ufite ikibazo cy’uburwayi bukomeye usaba ubufasha bwo kwivuza kubimenyesha ubuyobzi bw’Umurenge na wo ukabimenyesha Akarere.

MUKANKUSI Athanasie ni umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati ”Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, muduhaye amakuru tugiye kubikurikirana. Umwana usaba ubufasha bwo kwivuza iyo atishoboye ajya mu Murenge na wo ukandikira Akarere usabira umwana kwivuza, Akarere tukabisesengura twasanga atishoboye tukaba twamushyigikira kugira ngo abone ubuvuzi.”

Uyu mwana arwariye mu Bitaro bya Gihundwe byo mu Karere ka Rusizi. Aboneka kuri nomero 0785 122 449.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. biseruka

    March 17, 2022 at 1:46 pm

    Inkuru ibabaje cyane.Abantu babishoboye,NGO,Companies cyangwa Leta bakwiye gufasha uyu musore akivuza.Impyiko zica abantu hagati ya 5-10 millions buri mwaka nkuko report ya WHO ivuga.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo dusoma henshi muli bible,Imana izakuraho indwara zose n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurenge wa 4 havuga.Izaturwamo gusa n’abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI