Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mugimba Jean Baptiste yahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa imyaka 25 y’igifungo

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahamije Jean Baptiste Mugimba icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Mugimba Jean Baptise yahamijwe icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside akatirwa imyaka 25 y’igifungo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Werurwe 2022, mu Karere ka Nyanza, nibwo Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste ku byaha by’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari atuye muri Komine Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Urukiko rukaba rwahamije Mugimba Jean Baptiste w’imyaka 66 y’amavuko, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1944, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Mu byatumye ahamwa n’iki cyaha harimo isesengura ryakozwe, urukiko rugasanga iwe mu rugo aho yari atuye harabereye inama yo gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa mu cyahoze ari Komine Nyakabanda no mu nkengero zayo, ubu ni mu Murenge wa Nyakabanda, Akarereka Nyarugenge. Ni mu gihe kandi muri iyi nama ngo harimo no gushaka uburyo interahamwe zagombaga guhabwa ibikoresho byo kwica Abatutsi.

Nyuma y’igihe Jean Baptiste Mugimba n’umwunganira mu mategeko hari ibyo basaba, urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy’uko we yashakaga ko ubuhamya bw’abatangabuhamya muri uru rubanza bwateshwa agaciro. Akaba yagaragazaga ko bamwe mu batanze ubuhamya harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse abandi bakaba bamushinja kubera ko bagambiriye kwigarurira imwe mu mitungo ye.

Nubwo hari ibyaha ubushinjacyaha bwaregaga Jean Baptiste Mugimba ariko urukiko rukabimuhanaguraho kubera ko nta shingiro bifite, we n’abamwunganira mu mategeko bavuze ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko wamukatiye imyaka 25y’igifungo.

Mugimba Jean Baptiste yabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR, ni mu gihe kandi yakoze no muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1982 kugeza 1994. Yanabaye umunyamigabane wa Radio RTLM.

Mugimba yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha byo kugira uruhare murI Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Guverinoma y’Ubuholandi mu Ugushyingo 2016, nyuma y’impapuro za Leta y’u Rwanda zasabaga ko yatabwa muri yombi.

Tariki 14 Nzeri 2017, nibwo Jean Baptitse Mugimba yatangiye kuburanishwa, icyo gihe urukiko rwabanje gusuzuma ibyo gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zamuhanishije kwishyura amafaranga asaga miliyoni 34 Frw, ni ibyemezo byari byafashwe n’urukiko Gacaca rwa Nyakabanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo.

Ubwo yari akigezwa mu Rwanda yahakanaga ibyaha 7 yashinjwaga bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yavugaga ko abantu bitwaza uburemere bw’icyaha cya Jenoside bakabeshyera abandi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. mazina

    March 17, 2022 at 5:53 pm

    Inama nagira Mugimba nk’umukristu,nuko yakemera icyaha niba yaragikoze.Hanyuma akihana,agasaba imbabazi Imana.Bible ivuga ko niyo ibyaha byawe byaba umutuku,irakubabarira.Urugero,Imana yababariye Dawudi na Pawulo bari abicanyi.Kubera ko hari abantu bajya gusura imfungwa muli gereza bakazigisha bible,ndasaba Mugimba kubashaka bakayimwigisha.Nabikora,bible izamuhindura umuntu mwiza,kandi amenye neza icyo Imana idusaba.Nasohoka muli gereza,nawe azadufasha kujya mu nzira tukabwiriza abantu.Niwo murimo Yesu yasabye Abakristu nyakuli bose.Soma Yohana Yohana 14:12.

  2. Gisa

    March 17, 2022 at 9:06 pm

    Bicaga abacu sha batazi ko bazakurikiranwa bicaga bishimye bidagadura ubuse ubugabo buri mugukora genocide nubuhe uretse ububwa gusa

  3. Lg

    March 19, 2022 at 6:56 pm

    umunyamabanga mukuru wa CDR !!!!umunyigabane wa RTLM !!!! uyu ararengana peeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI