Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi ntibigikenewe- MINISANTE

Igikorwa cyo gupimira umuriro ahahurira abantu benshi cyari kimaze igihe kiri mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, cyakuweho.

Gupimwa umuriro ntibigikenewe

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.

Imyaka ibiri irashize icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, cyatumye inzego z’ubuzima zishyiraho ingamba zinyuranye zirimo n’iki cyo gupima umuriro ahahurira abantu benshi kugira ngo ufite umuriro mwinshi nka kimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo, ashyirwe mu kato habanze hamenyekane ko atarwaye.

Iki gikorwa cyari gisanzwe gikorwa ku bigo byakira abantu benshi nka Hoteli, ku bibuga by’imikino ndetse no ku masoko, cyakuweho kuri uyu wa Gatatu.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rikuraho iki gikorwa, rivuga ko iyi Minisiteri imenyesha abantu ko “Ibikorwa byo gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagikenewe kandi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Iri tangazo risaba ibigo bya Leta, iby’abigenga n’abategura gahunda zihuza abantu benshi, guhagarika iki gikorwa.

Cyakora Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturarwanda gukomeza kubahiriza izindi ngamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kwikingiza byuzuye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. PATRICK

    March 18, 2022 at 7:29 am

    Harakabaho Putin we watangije urugamba kuri Ukraine ibintu byose by’ibipindi na Business biri muri COVID-19 bigahita bihagarara akwiriye igikombe cya Nobel Prize mubushakashatsi kuko yabonye umuti wa COVID wari warananiye abashakashatsi batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI