Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ibiciro byazamutse ntaho bihuriye n’intambara, abacuruzi bayuririyeho – PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe ntaho rihuriye n’Intambara y’u Burusiya na Ukraine ahubwo ko bamwe mu bacuruzi bayuririyeho bakazamura ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa.

Minisitiri Ngirente uyu munsi mu kiganiro n’Abanyamakuru

Dr Edouard Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe, 2022 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru cyarimo na bamwe mu Baminisitiri.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zigezweho muri iki gihe, zirimo izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa, avuga ko iri zamuka rishingiye ku mpamvu zinyuranye ariko zose zidafite aho zihuriye n’Intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine.

Dr Ngirente yavuze ko izamuka ry’ibicuruzwa bimwe bituruka hanze, rituruka ku mpamvu zijyanye n’inganda zisanzwe zibitunganya.

Yagize ati “Ndagira ngo nsobanure ko abatangiye gukora speculation (kuririra) ngo ‘ni ikibazo cy’intambara iri aha n’aha’ ntabwo ari byo. Ibiciro by’ibintu byazamutse cyane cyane mwumvise [isukari, isabune n’amavuta yo guteka] ntaho bihuriye n’ikibazo bita intambara iri aha n’aha ku Isi.”

Yakomeje agira ati “N’umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy’inyanya, cy’imyumbati ngo ni intambara iri hanze, ibyo ntabwo ari byo.”

Minisitiri Ngirente yavuze ko nk’ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda bitigeze bizamuka uretse bicye muri byo na byo byazamutseho amafaranga macye nka kawunga n’ibirayi.

Ati “Ariko byo bishingiye kuri season [ibihe by’umwero] ni ibisanzwe mu kwezi kwa gatatu ntabwo ari umwero w’ibirayi ntaho bihuriye n’ikintu icyo ari cyo cyose.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana aherutse gutangaza ko nk’izamuka ry’isukari ryaturutse ku bikorwa byo gusukura inganda zo mu bihugu bimwe bisanzwe biturukamo isukari yinjira mu Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI