Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye uko Miliyari 100 Frw zafashije kuzahura ubukungu

Muri Kamena 2020,Guverinoma y’uRwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) agamije kuzahura ubukungu bw’abikorera nyuma yo kugerwaho ingaruka na COVID-19. Icyo gihe cyahise gitangirana miliyari 100frw.

Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye uko Miliyari 100 Frw zafashije kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka na Covid-19

Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2022,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ndetse n’abagize Guverinoma yagiranye n’itangazamakuru hatangajwe ko agera kuri miliyari 350frw yongerewe  muri icyo kigega.

Muri iki Kiganiro Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Guverinoma yafashije abikorera batandukanye hagamijwe ko ubukungu bw’Igihugu budasubira nyuma yo kuzahazwa na COVID-19.

Ati “Ikigega nzahurabukungu cyafashije urwego rw’ubukerarugendo ,amahotero kudahomba.Iyo dufasha amahoteri tuba tugira ngo isoko ry’abahinzi n’aborozi babone aho bagurisha ,tuba dufasha n’abahizi n’aborozi  kugira ngo babone isoko. Leta y’uRwanda,ubukungu bwacu tubukurikirana umunsi ku wundi,tugenda dutunganya aho ikibazo kivutse kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza. “

Ubusanzwe mu Kigega Nzahurabukungu cyari kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 50% ugereranyije n’uko bwari buhagaze  mbereya Covid-19 gusa nyuma yo kubona  ubwitabire ari buke ,iri janisha ryaramanuwe rigera rigezwa kuri 30%.

Bimwe  mu byo abikorera bafashijwe harimo korosha inguzanyo no kugabanya inyungu  ku nguzanyo ibigo byari bifite mu mabanki kimwe no gutanga igihe cyo gusonerwa kwishyura inguzanyo.

Miliyari 100frw yakoreshejwe ate?

Muri iki kiganiro,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr Ndagijiman uzziel,yatangaje ko amafaranga yashyizwe mu  kigega yafashije ibigo bito n’ibinini kongera kwiyubaka.

Yavuze ko  Miliyari  42frw yafashije amahoteri 139  yo mu gihugu  ,miliyari7,7frw zafashije sosiyete 56 zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kwishyura imyenda  ndetse banahabwa ubufasha bw’amafaranga angana na miliyari 11frw mu rwego rwo kuziba icyuho cy’igihombo bagize.

Mu rwego rw’Uburezi  narwo rurimo amashuri yigenga  yahawe miliyari 13frw  mu mashuri agera ku 116 .

Miliyari 11frw kandi yafashije amasosiyete agera ku 136 acirirutse n’amanini  kugira ngo ayakoreshe umunsi ku wundi (working capital) .

Ni mu gihe amasosiyete y’ibigo biciriritse n’amanini agera ku 5682 yahawe asaga miliyari 6frw ngo azahure ubukungu bwashegeshwe .

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kongerera ubushobozi ikigega Nzahurabukungu bizagira uruhare mu guteza imbere  izindi nzego zirimo inganda, ubuhinzi,ubwikorezi  ndetse n’ibindi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI