Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Ministiri w’Ingabo z’u Rwanda wamushyiriye ubutumwa bwa Kagame

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda, riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Maj Gen Murasira yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen. Albert Murasira.

Ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, bugira buti “Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda riturutse mu Rwanda ryo ku rwego rwo hejuru riyobowe na Maj Gen Albert Murasira Minisitiri w’Ingabo wamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Nyakubahwa Paul Kagame.”

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda n’abayobozi ayoboye, bakiriwe na Perezida w’u Burundi nyuma y’amezi abiri Perezida Paul Kagame na we yakiriye intumwa ziturutse mu Burundi.

Izi ntumwa zakiriwe na Perezida Kagame tariki 10 Mutarama 2022, zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, na we wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yari yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.

Mu biganiro bagiranye, aba Baminisitiri bagarutse ku bufatanye bw’Ibihugu byombi mu bijyanye n’Ubutabera by’umwihariko mu bikorwa byo guhererekanya abakekwaho ibyaha bo mu Gihugu kimwe bari mu kindi.

Ni ibikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka irindwi urimo igitotsi ariko Ibihugu byombi bikaba bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuwuzahura.

Yamwakiriye mu biro bye

Banagiranye ibiganiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI