Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Umujyanama wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni,akaba n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali  ruri ku Gisozi  yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ndetse ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa mbere nibwo  Lt Gen Muhoozi yageze mu gihugu,  aza no kugirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yageraga ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi maze yunamira izo nzirakarengane.

Mu gitabo cyandikwamo n’abasuye urwibutso yagize ati “ Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwubutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki  gihugu mu mwaka wa1994.Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuka ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’ababanjirije.”

Urwibutso  rwa  Jenoside rwa Kigali Gen  Muhoozi yasuye, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashenguwe n’ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Karamaga Jeanine

    March 16, 2022 at 9:17 am

    Twizere ko Muhoozi yibutse kandi akemera uruhare rwa Uganda mu mahano yagwiriye igihugu cyacu. Iyo Uganda idatera Urwanda, yenda ibyabaye ntibyari kuba. Kwemera ni kimwe ariko se impozamalira izaza lyali?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI