Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kwimana u Rwanda bibiza ibyuya ubigize- Hon Bamporiki yishimira Instinzi ya REG BBC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard yishimiye intsinzi  REG BBC yatsinzemo US Monastir yo muri Tunisia, ashimira abakinnyi bagagaragaje ubwitange.

Hon Bamporiki Edouard yishimiye Instinzi ya REG BBC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere  i Dakar muri Senegal nibwo habaga umukino w’ishiraniro hagati ya REG BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia, warangiye  REG BBC iwutsinze ku manota 77-74.  NI mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022.

Uyu mukino waranzwe no gukubana ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye US Monastir itsinze amanita 26-21, aka kabiri nako yagatsinze ku 16-15 (42-36).

Ibi byatumye REG ikoresha imbaraga maze agace ka Gatatu igatsinda ku manota 20-13 (56-55). Ni mu gihe umukino wose warangiye REG BBC iri imbere n’amanota77-74.

Uku gutsinda byatumye REG BBC yizera gusoreza mu makipe ane ya mbere azakina imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera iKigali hagati ya tariki 21 n’iya 28 Gicurasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Hon Bamporiki Edouard, uri mu bashimye uko REG BBC yitwaye, kuri twitter yashimye ubwitange bwabo, maze avuga ko yahaye ibyishimo Abanyarwanda.

Yagize ati “Kwimana uRwanda bibiza ibyuya ubigize, bigatanga iby’ishimo n’ishema ku Banyarwanda  twese.Mwishyuke umwo Benimana REG BBC muduhaye ibyishimo Umu,nk’ikimenyesto cy’ibyiza ejo haje.”

Minisitiri wa Siporo  Aurore Mimosa Munyangaju kuri twitter nawe yagize ati “Mwakoze REG BCC ku bw’iyi tsinzi !! Mugumane uwo mwuka wo guhatana”

REG BCC ihagarariye u Rwanda irasoza imikino yayo kuri uyu wa kabiri ikina na Club Ferroviario de Beira yo muri Mozambwique  kuva saa moya n’igice(7h30’) z’umugoroba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI