Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Kuri ADEPR Gashyekero hatangiye igiterane kizamara icyumweru -AMAFOTO

Kuri ADEPR Gashyekero hatangiye igiterane cy’iminsi irindwi cyo kwica ibyuho byose byasizwe na Covid-19 haba kubo yagushije, abasubiye inyuma haba ku Itorero no ku gihugu.

Abitabiriye igiterane ku munsi wa mbere bagaburiwe ijambo ry’Imana ribahembura imitima

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 nibwo iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera” cyatangiye.

Ni igiterane kizitabirwa n’amakorali menshi aturutse hirya no hino mu gihugu n’abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Iki giterane cy’iminsi irindwi cyafunguwe ku mugaragaro n’Umushumba w’Ururembo rwa Kigali Pastor Valentin Rurangwa.

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Hagenimana Anastase yabwiye UMUSEKE ko ari igiterane kitezweho gusana inkuta zari zarasenyutse.

Avuga ko imitima ya benshi yahembutse ku munsi wa mbere w’iki giterane gifite intego iri muri Amosi 9:11.

Umuhanzi uzwi mu muziki wo guhimbaza Imana, Silas Nzabahayo wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Ibya Yesu ni kumurongo’ yanyuze abitabiriye igiterane mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Abitabiriye iki giterane bibukijwe ko buri wese mu buzima Imana yamushyizemo yifuza ko ahagararira ubwami bwayo.

Babwiwe ko byororoshye cyane ko Imana yakuzamura mu ntera, ariko ukwiriye kuba ufite icyo uyereka nk’umusaruro w’icyo wayikoreye aho uri.

Abakristo bari banyotewe ijambo ry’Imana, bitabiriye igiterane bavuye mu mirimo yabo ya buri munsi

Ku nsanganyamatsiko y’igiterane, Umuvugabutumwa w’umunsi, Mutware Munyonyo waturutse mu Karere ka Rubavu yigishije ko Imana isana ibyasenyutse, ko ariyo mpamvu buri wese agomba kwigenzura agasana ahasenyutse yicishije bugufi imbere y’Imana.

Yavuze ko kugomera Imana no gusenga ibigirwamana biri mu byagushije umwami Salomoni, asaba abakristo kwirinda kwimura Imana mu mitima yabo no kuyibangikanya.

Ati “ikigirwamana n’ikintu cyose ushyira imbere kurutisha Imana, kirazira kwimika ibigirwamana.”

Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pastor Valentin Rurangwa yabwiye UMUSEKE ko ari igiterane cyatangiye neza bigaragara ko Abanyagashyekero bakeneye ububyutse n’imbaraga z’Imana kugira ngo zibashyigikire.

Avuga ko ashingiye ku mirimo ifite agaciro barimo bakora bisaba umwanya wo kwegera Imana no gusenga.

Ati “Ibi bateguye ni byiza bizabasigira umusaruro ukomeye bizana ubumwe bw’abanyetorero ariko bikazana no guhembuka mu buryo bw’umwuka.”

Akomeza avuga ko intego bahisemo yo gusaba Imana kugira ngo ibicire ibyuho ibasane ari inzira nziza.

Ati “Iyo umuntu amaze gusanwa n’Imana mu buryo bw’umwuka aba ari umuntu muzima kandi umuntu muzima niwe ukora.”

Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pastor Valentin Rurangwa avuga ko imirimo ya ADEPR Gashyekero ari iyo gushyigikirwa mu buryo bwose.

Abakristo bo kuri ADEPR Gashyekero n’abashyitsi baturutse hirya no hino bari bakeye ku maso bakurikiye ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo z’amakorali atandukanye.

Ku munsi wa Kabiri w’igiterane biteganyijwe ko umuvugabutumwa Mutware Munyonyo ari bwinjire byimbitse mu nsanganyamatsiko yacyo.

Umuhanzikazi Stella Manishimwe ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ategerejwe mu Gashyekero kuri uyu wa 15 Werurwe 2022.

Igiterane cyo ku munsi wa Kabiri kiratangira isaa Kumi n’Ebyiri gisoze isaa Mbiri z’ijoro.

Iki giterane kizamara iminsi irindwi cyatumiwemo abahanzi bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza nka Ev Alexis Dusabe na Ev Danny Mutabazi n’abandi.

Korali Bethelehem, imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi, Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu izitabira iki giterane n’andi makorali yatumiwe.

Iki giterane kirikuba hubahirizwa gahunda zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mutware Binyonyo yasabye abantu kwirinda kubangikanaya Imana kuko ari icyaha Imana yanga urunuka

Bishimiye ko ibiterane bya nimugoroba bavuye mu kazi byasubukuwe nyuma y’igihe kinini Covid-19 yarababujije guterana

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Hagenimana Anastase na Mutware Munyonyo bakurikiye ijambo ry’Imana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Eustache karera

    March 15, 2022 at 7:51 am

    Umurimo w’Imana kuri ADEPR gashyecyero ukomeze waguke Kandi rwose biragaragarako Imana ibashyigikiye kuko ibikorwa birikuhakorerwa nibigali cyane simbaraga zabantu gusa ahubwo harimo ukuboko gukomeye kw’Imana ubuyobozi bw’Itorero rya gashyecyero babakristo ndetse nabandi Bose bakomeje gushyigikira umurimo w’Imana muhabwe umugisha w’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI