Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gen Muhoozi yagabiwe inka – Ibihe by’Ingenzi byaranze uruzinduko rwe i Kigali

Perezida Paul Kagame yagabiye inka Lt.Gen Muhoozi Kaineruga. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gutembera ifamu ye irimo inyambo, Perezida Kagame yagabiye inka Gen Muhoozi Kainerugaba.

 

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo Umujyanama wihariye wa Perezida  wa Uganda Yoweri Kaguta  Museveni akaba n’umuhungu we,  Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rwe rwa kabiri mu Rwanda.

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aje n’indege yihariye maze yakirwa n’abagize Ambasade ya Uganda mu Rwanda bayobowe na Charge d’Affaire, Mme Anne Katusime.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari  Brig Gen Willy Rwagasana uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga.

Uyu musirikare kandi yaherukaga i Kigali  ku wa 22  Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ibiganiro byatanze umusaruro nk’uko icyo gihe byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gihe gito avuye mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko tariki ya 31 Mutarama, umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Gen Muhoozi ku wa Mbere yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

 

Lt Gen Muhoozi i Kigali…

Mu ruzinduko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agirira mu Rwanda, yabonye umwanya wo kuganira kandi na Perezida Paul  Kagame akunze kwita “My Uncle”, baganira ku mubano  w’ibihugu byombi nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, ashyira indabo ku mva irimo imibiri anunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Mu gitabo cyandikwamo abasuye urwibutso, Lt Gen Muhoozi, yatangaje ko yababajwe n’ibyabaye mu gihugu ashimira abuyobozi bwatekereje gushyiraho urwibutso.

Ati “Mbabajwe n’ibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa jenoside yakorewe Abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994. Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuka ejo hazaza  batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.”

Ahandi yasuye ni muri Kigali Arena anerekana ko akunda gukina Basketball

 

Lt Gen Muhoozi yeretswe amateka yo guhagarika Jenoside…

Lt Gen Muhoozi ku gicanunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu nyubako  y’Inteko Ishingamategeko.

Ni ingoro igizwe n’ibice bitatu by’imbere ndetse n’ibibumbano bitandukanye byose bisobanura amateka yihariye yo guhagarika Jenoside.

Aha Lt Gen Muhoozi yeretswe urugendo rwose ndetse n’ubwitange ingabo zahoze ari iza RPA zakoresheje mu guhagarika Jenoside.

 

Yeretswe Kigali Arena, ifite umwihariko mu mikino…

Lt Gen Muhoozi yongeye kugaragara ari muri sitade ya Kigali Arena atera umupira mu nkangara. Amafoto ahishura ko ari umukunzi w’umukino w’intoki wa Basketball.

Kigali Arena na yo yemeje aya makuru kuri twitter, abayicunga batangaza ko yagenderewe n’uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Banditse ngo “Uyu munsi, Kigali Arena yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba, Umujyana  wihariye wa Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu rugendo rwe  ku gicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.”

Aha yatemberejwe ibyumba bitandukanye bigize iki kibuga ndetse nawe ubwe arakimishimira, afata umupira anaga mu nkangara nk’ikimenyetso cy’uko yanyuzwe na cyo no kwerekana ko ari umukunzi w’umukino wa Basketball.

Uyu mugabo agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe hari hashize iminsi mike atangaje ko asezeye mu gisirikare, gusa gusezera kwe byabeshyujwe Ubuvugizi bw’Ingabo za Uganda, ndetse amakuru avuga ko na Perezida Museveni atabihaye umugisha amusaba kwisubiraho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Kainarugaba

    March 15, 2022 at 9:57 pm

    Nice ibibintu nibyiza

    • Karoline

      March 16, 2022 at 11:22 am

      Muhoozi rwose bakugabiye nanjye mperutse kurota museveni angabira inka nyinshi zibyibushye none uzasohoze icyo papa wawe yanyemereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI