Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Guhagarika ijwi rirangurura ku misigiti byateje impaka: Umwe ati “Ntisakuza kurusha imodoka zivuga amabwiriza”

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihagaritse ijwi rirangurura risanzwe ryumvikana ku misigiti mu gitondo cya kare rizwi nka ‘Adhana’,  ivuga ko riteza urusaku, bamwe mu basengera mu idini ya Islam bavuga ko bitari bikwiye ko iri jwi rihagarara kuko hari ibirusha iri jwi gusakuza bitarahagarikwa.

Umwe mu misigiti yo mu Mujyi wa Kigali

Iri jwi ryibutsa Abayisilamu gusenga, ntiryumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 ku misigiti yo mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam baramukiye ku misigiti, bavuga polisi yaharamukiye ihagarika izo ndangururamajwi.

Ibi byatumye bamwe mu bayoboke ba Islam bagaragaza amarangamutima yabo ko batumva impamvu uyu muhango bamaze igihe bakora wahagaritswe.

Umunyamakuru Nizeyimana Luqman uzwi nka Lucky usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Islam ari mu babajije Polisi y’u Rwanda impamvu uyu muhango wahagaritswe.

Mu kumusubiza, Polisi yagize ati Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko bitegeganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku. Murakoze.

Uyu munyamakuru utanyuzwe n’igisubizo yahawe na Polisi, yunzemo agira ati Adhana yahozeho kandi ifasha aba Islam mu masengesho yabo! Adhana ntitera urusaku kurusha imodoka yirirwa izenguruka mu mujyi wa Kigali itanga amabwiriza!!! Njyewe nk’umu Islam ntabwo binshimishije kandi n’abandi ba Islam bandi ntabwo nishimye mubimenye!”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, basabye uyu Munyamakuru kutaganzwa n’amarangamutima mu gihe hari n’abamushyigikiye.

Uwitwa Nyiramwiza Solange yagize ati Mureke ubuhezanguni mumenye ko ibyahozeho byose bidakwiye kugumaho kabone n’ubwo hari abo byaba bibangamiye. ibiteza urusaku bibangamira abo bitareba byose bihagarikwe ituze ritahe iwacu. U Rwanda si igihugu kigendera ku idini.”

Uwitwa Kaliclau na we yagize atiUshaka bigaragambye se? Ni bakuru Kandi Bazi amategeko, ntibatwarwa n’amarangamutima nkawe, barabikurikirana badasakuje, Kandi birakemuka….Mu biganiro.”

Uwitwa Samu Kabera we yagize ati Biriya ntabwo ari urusaku rwose, ubu se inzogera zo kwa padiri na zo muzazikuraho!! Mutandukanye urusaku, ibi ni ukubangama rwose bishobora kumera nka bya bindi by’umuvuduko.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. mazina

    March 15, 2022 at 1:36 pm

    Imana idusaba “kumvira abayobozi”.Ikindi kandi,Imana itubuza “kubangamira abandi bantu”.Gusakuriza abandi witwaje idini ryawe,si byiza.Ikindi kandi,gusenga cyane ntibibuza intagondwa z’abaslamu kwica abantu hirya no hino ku isi.Reba Al Shabab,Boko Haram,ADF,Islamic states,Hezbollah,Al Qaeda,etc…Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko imana itemera amadini yose,nubwo yaba asenga cyane.

  2. Ismael

    March 17, 2022 at 7:48 am

    Nta muntu burya akenshi wishimira ko ibyo yari agezeho cg yakoraga akenshi bihagarikwa? Ariko kandi nuwo muntu awe iyo ahawe impamvu zumvikana zatuma ibyo asabwa kureka abire ubwo habaho guhangana n’amarangamutima ye kuko abantu burya ntibafata ibintu kimwe. Ndizera neza ko iki kibazo kizabonerwa umuti uhamye kugeza impande zombi zumvikanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI